Rwanda: Ibyo Waguze Nta EBM Uzabyamburwa, Uwabikugurishije Akurikiranwe

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyasohoye imyanzuro ikomeye irimo ko umuguzi uzemera indi nyemezabwishyu itari EBM azajya yamburwa ibyo yaguze bigatezwa cyamunara. Uwabimucuruje azahanwa harimo no gukurikiranwaho kunyereza umusoro k’ubushake.

Izi ngamba iki kigo kizisohoye nyuma y’ikiganiro cyaraye gihaye itangazamakuru, kikaba cyari kitabiriwe n’inzego zirimo na Polisi y’u Rwanda.

Umwanzuro ureba abacuruzi badatanga EBM uvuga ko nyuma yo kubona ko runaka yacuruje ingano runaka y’ibicuruza ntabitangire EBM, hazasuzumwa ibyari mu bubiko bwe byose kugira ngo ibyo yacuruje atabitangiye EBM  bibarurwe, abicibweho umusoro byose, kandi ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy’iminsi 30.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi cyahise cyanzura ko abantu bakorewe inyandiko mvugo bamenyeshwa icyaha cyo gucuruza badatanga inyemezabwishyu cyangwa atanga itubwamusoro ndetse bakanatangazwa mu binyamakuru, ko bagomba kuba bishyuye uwo musoro bitarenze Taliki 28, Ugushyingo, 2022 bitaba ibyo ‘bagafungirwa business.’

- Advertisement -

Mu kiganiro cyaraye gihuje kiriya kigo, Polisi y’u Rwanda ndetse n’itangazamakuru,  Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu witwa Hadjara Batamuriza yavuze ko ngo nibiba ngombwa ko abasoreshwa bahanwa, ntawe ukwiye kuzitwaramo  Leta umwikomo ngo iramuhohoteye.

, Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu witwa Hadjara Batamuriza

Avuga ko inshuro nyinshi Leta yakoresheje uburyo butandukanye iburira abacuruzi ko batagomba guha abaguzi indi nyemezabwishyu itari EBM ariko bakayima amatwi.

Hadjara Batamuriza avuga ko ubu igihe kigeze abacuruzi batubahiriza ibyo gutanga EBM bakabihanirwa imbere y’amategeko.

Iki kiganiro cyabaye nyuma  y’ijambo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo guhemba abasoreshwa basoze neza.

Icyo gihe Minisitiri Ngirente yavuze ko kudatanga EBM bigomba kuba umugani, abaguzi bose bakajya bahabwa EBM kugira ngo hirindwe kunyereza umusoro uba ugomba kujya mu Kigega cya Leta.

Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera nawe yunze mu rya Batamuriza avuga ko uru rwego ruzakorana n’izindi nzego kugira ngo gukoresha EBM bikurikizwe.

CP JB Kabera yavuze ko abacuruzi ‘bagomba kubahiriza’ itangwa ry’inyemezabuguzi ya EBM nk’uko amategeko abiteganya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ubwo yandikaga iby’ingenzi muri kiriya kiganiro

Yizeje ko ubufatanye bw’inzego buzatuma EBM irushaho kubahirizwa.

Rwanda: Guverinoma Irashaka Ko EBM Iba Itegeko Ku Bacuruzi Bose

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version