Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Imiryango 24 Ntifite Aho Kurambika Umusaya Nyuma Y’Inkubi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Nyamasheke: Imiryango 24 Ntifite Aho Kurambika Umusaya Nyuma Y’Inkubi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 February 2025 2:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Karere ka Nyamasheke
SHARE

Kuri iki Cyumweru tariki 16, Gashyantare, 2025 mu Mirenge ya Gihombo, Kirimbi, Macuba na Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke habaye ikiza cyatewe n’inkubi yasenye inzu z’abantu bagize ingo 24.

Bagiye gucumbikirwa n’abaturanyi cyane cyane ko barimo n’abana.

Abo baturage basaba ubuyobozi kubaba hafi bukabafasha kubona isakaro kugira ngo basubire mu byabo.

Umwe muri bo yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ati: “Akagari kacu kibasiwe cyane kuko inzu umunani zose zasenyutse, tukaba turi hanze rwose kuko hari n’abafite imiryango minini kandi n’abaturanyi babo inzu babaye babacumbikiyemo bazikoreshaga”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Undi wo mu Murenge wa Gihombo ati: “Meze nk’urara hanze rwose kuko aho umuturanyi yancumbikiye ni hato cyane. Dusa n’abahahariye abana kuko ntitwahakwirwa kandi nta bushobozi mfite bwo guhita niyubakira.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré, yavuze ko imvura yari irimo umuyaga mwinshi cyane.

Yemeza ko yaje ihuhura zimwe mu nzu kuko zari zishaje cyane, izindi zitaziritse ibisenge.

Ati: “Yari imvura ivanze n’umuyaga mwinshi cyane, itwara ibisenge, ahandi amazi yinjira mu nkuta inzu zirasenyuka. Abahuye n’ibyo biza bacumbikiwe mu baturanyi babo”.

Icyihutirwa kuri we nk’umuyobozi ni ukubashakira aho baba Kandi yemeza biri gukorwa.

- Advertisement -

Birakorwa n’ikipe y’Akarere iri kubarura ibyangiritse byose n’ibikenewe ngo bongere kubona aho baba.

Ubusanzwe Akarere gakorana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) mu gufasha abahuye n’ibiza.

Asaba abaturage bataragerwaho na kariya kaga gufata ingamba zo kukirinda mu gihe kizaza.

Ati: “Ikindi ni ingamba zo kwirinda. Akenshi na kenshi usanga inzu zihitanwa n’imiyaga nk’iyo ari izifite ibisenge bitaziritse. Ubwo rero turasaba  abaturage kuzirika ibisenge kuko kubizirika bitwara atarenga Frw 7.500, nyamara inzu yasenyutse kuyisana bitwara hagati ya Frw 500.000 na miliyoni Frw 1. Amabati yonyine yatwara agera ku Frw 300.000.”

Asanga umuturage akwiye kureba kure akamenya ko ‘kwirinda biruta kwivuza’ bityo akirinda ko ibiza byazamusiga iheruheru.

Muhayeyezu asaba abaturage gutera ibiti hafi y’inzu zabo ariko bitazegereye kuko bigabanya umuvuduko w’umuyaga.

Yanasabye kandi abagituye mu manegeka kuhimuka kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubageraho.

Yashimiye  imiryango yemeye gucumbikira  iyahuye n’ibiza, avuga ko gutabarana ari imigirire myiza ikwiye kuranga abantu muri rusange.

TAGGED:AbaturageGitifuNyamashekeUmuyaga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sassou Nguesso Ntashyigikiye Ibihano Byafatirwa u Rwanda
Next Article AFC/M23 Irasaba Abaturage Bose Kuyiyoboka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?