Nyamasheke: Inzu Yakoreragamo Amaduka Umunani Yakongotse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Taliki 26, Werurwe, 2022 mu Murenge wa Ntendezi hadutse umuriro wakongoye iduka rifite imiryango umunani bacururizamo rirakongoka.

RBA yanditse ko byabaye hagati ya saa tatu na saa tatu n’igice zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Yari amasaha abantu hafi ya bose bari bagiye mu muganda.

Bivugwa ko imodoka yazimije uriya muriro yavuye ku kibuga cy’indege cya Kamembe.

- Advertisement -

Yasanze hari byinshi byarangije gushya.

Nta makuru y’icyateye iriya nkongi aramenyekana. Umunyamakuru wa RBA uri i Nyamasheke yatangaje ko mu nzu harokotsemo utuntu ducye, ibindi byakongotse.

Iyi nzu yakongotse

Amakuru avuga nta muntu waguyemo cyangwa ngo akomereke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version