Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo-Rwanda, kirateguza abatuye Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Musanze ko guhera saa sita kugeza saa kumi n’ibyiri zo kuri uyu wa 03, Kanama bari bugushe imvura irimo inkuba.
Mu turere dusigaye nta mvura ihateganyijwe n’ubwo ibintu bishobora guhinduka kuko n’ubundi ikiba cyakozwe ari ‘iteganyangihe’ atari ‘igenagihe’.
Itangazo Meteo-Rwanda igenera abanyamakuru ku byerekeye uko ikirere cy’u Rwanda kiba kifashe buri munsi rivuga ko ahantu hari bushyuhe kurusha ahandi ari muri Nyagatare kuko ubushyuhe buri bugere kuri 31℃.
Ikindi ni uko muri iyo ntera y’igihe, umuyaga uri buhuhe mu Rwanda uraba ufite umuvuduko uringaniye uri hagati ya metero enye na metero esheshatu ku isogonda.
Iteganyagihe kandi rivuga ko ibipimo by’ibyuma bya gihanga Meteo Rwanda ikoresha ryerekana ko guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroaba wo kuri iki Cyumweru kugeza saa sita z’ijoro nta mvura iteganyijwe mu Turere twose.
Umuyaga uhuha mu ijoro ry’uyu munsi uraba uri hagati ya metero eshatu na metero eshanu ku isogonda.
Uturere turi bugwemo imvura irimo inkuba kuri iki gicamunsi dusanzwe tuzwiho kugira inkuba nyinshi.
Utwa mbere twibasirwa nazo ni Rutsiro na Karongi kandi Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yemeza ko imibare yerekanye inshuro nyinshi ko inkuba ari cyo kiza kamere kica Abanyarwanda benshi.
Abaturage bagirwa inama yo kutugama mu nsi y’ibiti, kudakoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi nka telefoni, radio, televizeli n’ibindi bikurura inkuba.