Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Kutumvikana Ku Mashanyarazi Bigiye Guteranya Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Nyamasheke: Kutumvikana Ku Mashanyarazi Bigiye Guteranya Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2024 6:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Nyamasheke hari abaturage batuye Imidugudu itatu yegeranye  bavuga ko umuriro w’amashanyarazi basaranganya aho kubabera igisubizo wabateje umwiryane.

Ni umwiryane bavuga ko ukomeye ndetse bishobora kuzagera no ku mahane bakarwana bapfa icyo gikorwa remezo.

Abo ni abo mu Midugudu ya Bugungu, Kameyenga na Bagiramenyo yo mu Kagari ka Gasheke mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Umudugudu wa Bugungu utuwe n’ingo 113.

Bamwe mu bawutuye babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bari bemerewe umuriro w’amashanyarazi ndetse ababishinzwe bapima ahazajya amapoto.

Baje gutungurwa n’uko uwo muriro waje kujyanwa mu Mudugudu wa Kamayenga utuwe n’ingo 83 kandi abawutuye bari basanzwe barahawe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Mukantwali Beritha wo mu Mudugudu wa Bugungu avuga ko umuriro w’amashanyarazi bari bemerewe wabaciye mu myanya y’intoki, ngo babwiwe ko nta bushobozi bwo mu cyayi kuko Mudugudu wabo atanywa agasembuye.

Bivuze ko batazabyaza uwo muriro umusaruro, ko nta mafaranga ahagije bafite kuko basoroma icyayi.

Uwo muturage ati: “Imibanire yacu irenze iya  Muhumuro na Bumanzi. Uratambuka bakakubwira ngo nimuze mutware amapoto yanyu, batubwira ko nta buyobozi bwo mu cyayi”.

Muhumuro na Bumanzi ni Imidugudugu ibiri ivugwa mu ikonamico ya Musekeweya ica kuri Radio Rwanda ituwe n’abaturage bahora barebana ay’ingwe.

Iyakaremye Patrick yunzemo ati: ” Baraje bafata imyirondoro yacu, barandura n’imyaka batubwira ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba ducana umuriro w’amashanyarazi. Twabonye uhabwa abandi, twaheze mu gihirahiro turifuza kurenganurwa”.

Undi ati: ” Umuhinde watsindiye isoko yaraduhamagaye tujyayo atwizeza ko azaducanira ari imirasire ari n’amashanyarazi byajyanywe muri Kamanyenga na Bagiramenyo”.

Ibyo kandi ngo birabashengura kuko Umudugudu wabo ari wo uri hagati y’iyo yacaniwe, bo bagasigarira aho kandi ari bo bari baramerewe umuriro mbere y’abo bose.

Buri rugo rwashyizwemo ipoto y’amashanyarazi rwishyuye Frw 1000 kandi ngo nayo ntibazi aho yarengeye.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke witwa Mupenzi Narcisse, avuga ko icyo kibazo bakizi ndetse bagiye kubyitaho.

Ati: “Bidusaba gukorana na ‘Project’ yapimye uriya muyoboro. Twagishyize muri ‘priorities’ kugira ngo abaturage bacu nabo babone umuriro, ntabwo twahita tuvuga igihe, ni gahunda igihugu gifite bose uzabageraho “.

‘Priorities’ avuga hano ni ‘ Ibyihutirwa’ mu Kinyarwanda.

Muri Werurwe 2024 abatuye Umudugudu wa Bugungu bari bijejwe guhabwa umuriro bitarenze Kamena 2024 ariko bavuga ko ukwezi kugeze rwagati nta kimenyetso cy’uko uzaza batabona.

Abo mu Midugudu ya Kamayenga na Bagiramenyo bo bemerewe umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba  barawuhabwa nyuma baza guhabwa n’amashanyarazi asanzwe.

TAGGED:AbaturageAmashanyaraziImiduguduNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amatora Y’Abasenateri Azaba Muri Nzeri
Next Article Bwa Mbere Ofisiye Ba RCS Batojwe Nayo Ubwayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?