Nyamasheke: Mukerarugendo Yamize Nkeri

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Nyakanga, 2023 mukerarugendo wari waje gusura u Rwanda aturutse muri Autriche witwa Robert Nenzinger yarohomye mu kiyaga cya Kivu bimuviramo urupfu.

Yari umusaza w’imyaka 72 y’amavuko, akaba yari yaraje mu Rwanda ari kumwe na bagenzi be.

Byabereye mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu mugabo yarohamye ubwo yari ari kumwe na bagenzi be batandatu bari baje koga muri iki kiyaga.

- Advertisement -

Bari bamwe mu bandi 19 bavuye mu bihugu bitandukanye birimo na Autriche baje mu Rwanda muri Nyamasheke mu rwego rwo gutsura umubano uri hagati ya Paruwasi yabo yitwa Karlau na Paruwasi ya Nyamasheke.

Bose bararaga i Nyamasheke kuri Paruwasi.

Twamenye ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora.

Taarifa iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ngo bugire icyo budutangariza kuri ibi byago ariko Appolonie Mukamasabo uyobora aka Karere ntaragira icyo adusubiza.

Turakomeza kubikurikirana…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version