Kurya Akaboga Biracyagoye Abanyarwanda Benshi

Akaboga karacyari imbonekarimwe ku Banyarwanda benshi kuko impuzandengo ivuga ko buri Munyarwanda arya ibilo umunani ku mwaka yakagombye kurya ibilo 45 ku mwaka.

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko kurya inyama ku Banyarwanda bikiri ingorane.

Abenshi mu Banyarwanda barya inyama ku minsi mikuru cyangwa mu birori.

Biterwa ni uko hari abazi ko inyama ari iz’abifite.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami ry’ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, asaba abaturage kwitoza kurya n’imyama z’amatungo magufi.

Ati “ Biracyari hasi, ubu Umunyarwanda ntarenza ibiro umunani (8kg) by’inyama ku mwaka. Muri rusange ubaze inyama z’inka n’iz’amatungo magufi.Turashaka ko bizamuka kugeza ku bilo 45 ku mwaka (45kg)”.

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho, hatangijwe umushinga PRISIM,(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Market.)

Wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Uzakora mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Werurwe 2021 ukageza muri Nzeri 2026.

Abagenerwa bikorwa b’ibikorwa by’uyu mushinga ni abaturage babarurirwaga mu by’ibyiciro bya I na II by’ubudehe bo mu turere 15 two mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, aho borozwa amatungo magufi .

Aya matungo ari mu bwoko butatu burimo intama, ingurube n’inkoko.

Umuyobozi w’Umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph, avuga ko ufasha umuturage kubona amatungo magufi kugira ngo abashe kwigira no kugira imibereho myiza.

Yongeraho ko uyu mushinga usibye koroza abaturage, banabigisha uko bategura indyo yuzuye hagamijwe kwirinda ko abana bagira ibibazo by’imirire mibi.

Mu bindi bikorwa by’uyu mushinga, harimo gushyiraho ibikorwa remezo biteza imbere ibikomoka ku matungo magufi ari byo kubaka isoko ry’amatungo muri rusange, kubaka ivuriro riciriritse ry’amatungo n’ibagiro ry’ingurube.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version