Nyanza: Abayobozi B’Ikigo Cy’Amashuri Barashinjwa Kurya Ibigenewe Abanyeshuri

Mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza haravugwa abayobozi bavugwaho kwiba ibiribwa by’abanyeshuri. Abashyirwa mu majwi cyane ni ushinzwe umutungo (Comptable) n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études).

Baravugwaho gutunda ibyo biribwa bakabijyana mu ngo zabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwaje kumenya iby’iki kibazo, bwandikira abakivugwamo kugira ngo babitangeho ibisobanuro.

Ayo mabaruwa yashyizweho umukono n’abahagarariye ababyeyi bafite abana biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero.

Imwe muri ayo mabaruwa hari aho igira iti: “ …Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine, akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi, ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo, undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo, maze uwo mutetsi na we atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana…”

Ikomeza ivuga ko umuzamu w’ishuri hamwe n’umwe mu babyeyi baturiye iki kigo bakurikiranye iby’ibyo biryo, bitegereje basanga biribwe.

Iyo baruwa bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bafitiye kopi hari aho ivuga ko ‘ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya’ ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya, batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Ni gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w’ishuri yabwiye itangazamakuru ko ibyo bintu ntacyo abiziho, ko byabazwa umuyobozi w’ishuri.

Undi muyobozi ushinzwe amasomo witwa Mutesi Claudine na we yagize ati: “Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa! Niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe”.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero Janvier Habineza avuga ko ayo makuru ayazi.

Yemeza ko yayemenye nyuma ya weekend  ubwo yari aje ku kazi, abimenya abibwiwe n’uhagarariye ababyeyi.

Habineza avuga ko yabajije abavugwa muri iki kibazo, bamusubiza ko ibiribwa bajyanye ari ‘ibyabo’ bari bazanye.

Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza yagize ati “Ikibazo naracyumvise turi kugikurikirana kugira ngo tumenye ukuri kwabyo, twabasabye kwisobanura nibiba ngombwa turabikurikirana mu rwego rw’ubuyobozi”.

Meya Erasme Ntazinda

Ibyo kwiba ibiribwa bw’abiga muri iri shuri bivuzwe mu gihe abana bahiga bakunze kwirukanwa bazira ko batatanze amafaranga yo kugura ibiribwa.

Amakuru avuga ko abayobozi bavugwa muri iki kibazo, basabwe bandikwe amabatruwa abasana gutanga ibisobanuro kuri izi ngingo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version