Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Afungiwe Kunyereza Ibiribwa By’Abanyeshuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Afungiwe Kunyereza Ibiribwa By’Abanyeshuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2025 8:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Nyanza haravugwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ukurikiranyweho kunyereza ibiribwa bigenewe abo ashinzwe kurera. Yari asanzwe akorera mu Kigo cy’amashuri cya Kibirizi, ahitwa Ecole Sécondaire  Kibirizi.

Amakuru avuga ko ukekwaho ubwo buriganya ari Lambert Munyaneza, akaba, hagati aho, amaze amezi atatu adakora atanahembwa.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko amakuru bafite ashinja uwo mugabo kwihesha ibiribwa by’abanyeshuri birimo akawunga, amavuta n’ibindi.

Igenzura ryakozwe mu bubiko ryasanze hari ibiburamo bamubajije irengero ryabyo abura ibisobanuro, bityo ahita atangira gukekwa kugira uruhare mu irengero ryabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’Akarere ari bwo bwamuhannye.

Ati: “Yahanwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kubera amwe mu makosa mu micungire mibi y’umutungo w’ikigo”.

Ishuri rya E.S Kibirizi ryigagamo abanyeshuri bataha, rikagira icyiciro rusange n’amashami  y’amasomo atandukanye.

Uvugwaho ubwo buriganya yabwiye itangazamakuru ko nta kintu yaritangariza ahubwo ko ibivugwa byose byabazwa ubuyobozi bw’Akarere.

Hari ahandi higeze kuvugwa kurigisa ibiribwa by’abanyeshuri…

Muri Nzeri, 2024, mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, abakozi ba RIB bafunze umuzamu n’undi mugabo ushinzwe gutekerera abiga mu ishuri ribanza rya Rumuli, Umurenge wa Muhura bakurikiranyweho kwiba ibilo 263 by’ibishyimbo na litiro 62 z’amavuta yo gutekesha.

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Marceline yavuze ko ibyo biribwa byibwe tariki 23, Nzeri, 2024.

Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwarazindutse busanga urugi bw’ububiko rwaciwe.

Bidatinze abakekwaga bahise bafatwa, RIB itangira kubakoraho iperereza.

Amezi make mbere y’aho, hari muri Kamena, 2024 Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakurikiranyweho kurigisa ibiribwa byari bigenewe abana.

Bafashwe mu masaha akuze yo kuwa 24, Kamena, 2024 saa cyenda z’ijoro.

Ubwo yabazwaga, umuzamu yavuze ko yohejwe n’umuyobozi w’ikigo witwa Jean de Dieu.

Uwo muzamu ni umusaza kuko afite imyaka 62 y’amavuko.

Kwiba ibiribwa by’abanyeshuri ni ukubangamira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugaburirira abana ku ishuri.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko iyi gahunda yagize uruhare rugaragara mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri.

Kubera ko abana bagana ishuri biyongereye ahanini bitewe n’uko abari bararitaye barigarutsemo bakuruwe no kuhafatira ifunguro ndetse n’ubwiyongere bw’ibyumba byo kwigiramo, havutse ikibazo cyo kubabonera ibyo barira ku ishuri.

Mu rwego rwo gushakisha amafaranga yo kugura ibyo abana barya, Leta y’u Rwanda isaba abantu bose gutanga babikunze bakohereza amafaranga yo kubigiramo uruhare.

TAGGED:AbanyeshuriIbiribwaIkigoNyanzaRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amadolari($) Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Baha U Rwanda Yaragabanutse
Next Article DRC: Ingabo Zirinda Perezida Zarasanye N’Abapolisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?