Muri Nyanza haravugwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ukurikiranyweho kunyereza ibiribwa bigenewe abo ashinzwe kurera. Yari asanzwe akorera mu Kigo cy’amashuri cya Kibirizi, ahitwa Ecole Sécondaire Kibirizi.
Amakuru avuga ko ukekwaho ubwo buriganya ari Lambert Munyaneza, akaba, hagati aho, amaze amezi atatu adakora atanahembwa.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko amakuru bafite ashinja uwo mugabo kwihesha ibiribwa by’abanyeshuri birimo akawunga, amavuta n’ibindi.
Igenzura ryakozwe mu bubiko ryasanze hari ibiburamo bamubajije irengero ryabyo abura ibisobanuro, bityo ahita atangira gukekwa kugira uruhare mu irengero ryabyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’Akarere ari bwo bwamuhannye.
Ati: “Yahanwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa kubera amwe mu makosa mu micungire mibi y’umutungo w’ikigo”.
Ishuri rya E.S Kibirizi ryigagamo abanyeshuri bataha, rikagira icyiciro rusange n’amashami y’amasomo atandukanye.
Uvugwaho ubwo buriganya yabwiye itangazamakuru ko nta kintu yaritangariza ahubwo ko ibivugwa byose byabazwa ubuyobozi bw’Akarere.
Hari ahandi higeze kuvugwa kurigisa ibiribwa by’abanyeshuri…
Muri Nzeri, 2024, mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, abakozi ba RIB bafunze umuzamu n’undi mugabo ushinzwe gutekerera abiga mu ishuri ribanza rya Rumuli, Umurenge wa Muhura bakurikiranyweho kwiba ibilo 263 by’ibishyimbo na litiro 62 z’amavuta yo gutekesha.
Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Marceline yavuze ko ibyo biribwa byibwe tariki 23, Nzeri, 2024.
Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwarazindutse busanga urugi bw’ububiko rwaciwe.
Bidatinze abakekwaga bahise bafatwa, RIB itangira kubakoraho iperereza.
Amezi make mbere y’aho, hari muri Kamena, 2024 Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bakurikiranyweho kurigisa ibiribwa byari bigenewe abana.
Bafashwe mu masaha akuze yo kuwa 24, Kamena, 2024 saa cyenda z’ijoro.
Ubwo yabazwaga, umuzamu yavuze ko yohejwe n’umuyobozi w’ikigo witwa Jean de Dieu.
Uwo muzamu ni umusaza kuko afite imyaka 62 y’amavuko.
Kwiba ibiribwa by’abanyeshuri ni ukubangamira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko iyi gahunda yagize uruhare rugaragara mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri.
Kubera ko abana bagana ishuri biyongereye ahanini bitewe n’uko abari bararitaye barigarutsemo bakuruwe no kuhafatira ifunguro ndetse n’ubwiyongere bw’ibyumba byo kwigiramo, havutse ikibazo cyo kubabonera ibyo barira ku ishuri.
Mu rwego rwo gushakisha amafaranga yo kugura ibyo abana barya, Leta y’u Rwanda isaba abantu bose gutanga babikunze bakohereza amafaranga yo kubigiramo uruhare.