Nyanza: Aravugwaho Gufatanya N’Inshoreke Ye Akica Umwana We

Mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza haravugwa umugabo ukekwaho kwica umwana we yabyaye afatanyije na Mukase w’uwo mwana.

Byabereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano.

Umugabo w’imyaka 38 akekwaho gufatanya n’umugore yinjiye bangana mu myaka bagakubita umwana w’umukohwa w’uyu mugabo witwa Nibagwire Josiane w’imyaka 18 agapfa.

Bivugwa ko bamukubise bavuga ko yabibye inkoko.

Abakekwa batuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe ho mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Nyabuhuzu ariko bakaba baramukubitiye i Nyanza.

Uwahaye amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE yavuze ko bakimara kumukubita nyina umubyara yahise amujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro, abaganga batangira kumwitaho ariko aza gushiramo umwuka.

Ngo nta gikomere yari afite kigaragara inyuma, uretse ko yarukaga amaraso.

Aba bakimara kumukubita bahise bacika bakaba bagishakishwa kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste avuga ko abakekwa bari baraturutse mu Karere ka Ruhango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version