Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Gitifu Afungiye Gutwara Amafaranga Y’Abaturage Ya Mutuelle
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Nyanza: Gitifu Afungiye Gutwara Amafaranga Y’Abaturage Ya Mutuelle

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2025 7:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kubitswa amafaranga n’abaturage agakoramo akagira ayo yiguriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi kugira ngo abazwe iby’ayo mafaranga yakoresheje mu nyungu ze kandi yarayabikijwe n’abaturage.

Uvugwaho iyo myitwarire yitwa Nzasingizimana Innocent akaba asanzwe ayobora Akagari ka Nyabinyenga muri Cyabakamyi ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Iby’ifatwa rye byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11, Mata, 2025.

Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE bahawe n’abaturage avuga ko ukekwaho icyo cyaha yafashe ariya mafaranga  mu bihe bitandukanye amwe arayiguriza kandi yari yarayahawe n’abaturage ngo azabishyurire ubwisungane mu buzima, Mutuelle de Santé.

Iby’ifatwa rye kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda wabwiye itangazamakuru ko Urwego rw’Ubugenzacyaha bwinjiye muri iyo dosiye ngo rumenye neza ibyayo.

Amakuru avuga ko uwo muyobozi arimo abaturage amafaranga agera ku bihumbi magana atanu (Frw 500.000), akaba asabwa kwishyura ubundi akarekurwa.

Hagati aho, abaye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero mu karere ka Nyanza.

Tariki 10, Mata, 2025 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiranye inama n’abayobozi b’utugari twose  mu karere ka Nyanza.

Ubwo inama yari ihumuje, ubuyobozi bw’Akarere bwasigaranye ba gitifu 20 bagirwa inama z’umwihariko.

Itangazamakuru, nubwo ryari ryahejwe, ryamenye ko buri wese yabwirwaga amakosa ye, agasabwa kwikosora kandi na gitifu w’Akagari ka Nyabinyenga akaba yari ari mu bagiriwe izo nama.

Icyo gihe yasabwe kwishyura amafaranga afitiye abaturage mu gihe bagenzi be  bo bihanangirijwe  kureka ruswa  n’ubusinzi.

TAGGED:AbaturageGitifuMutuelleNtazindaNyanzaRuswaSanteUbusinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwibuka Ni Intango Y’Ubudaheranwa Bw’Abanyarwanda- Jeannette Kagame
Next Article Mukantaganzwa Yongeye Kugaruka Ku Ruhare Gacaca Yagize Mu Kunga Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?