Connect with us

Mu Rwanda

Uwari Ushinzwe Ibiro Bya Louise Mushikiwabo Yeguye

Published

on

Isangize abandi

Jean- Marc Berthon wari usanzwe ari umuyobozi w’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yeguye, ubwegure bwe bwemewe ahita asimbuzwa uwitwa Hervé Barraquand.

Mbere y’uko akora muri Organisation Internationale de la Francophonie, Jean-Marc Berthon yahoze ari umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Yatangiye gukora muri OIF mu Ugushyingo, 2019 asimbuye Nicolas Groper nawe weguye.

Bivugwa ko umugambi wo kwegura yari yarawutangaje mbere ya Noheli ishize.

Abakorana na Mushikiwabo bya hafi bavuga ko afite intego yo gushyira mu kazi abantu bakiri bato, bakazana ‘amaraso mashya’ muri uriya muryango.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye Jean- Marc Berthon  kwegura.

Hervé Barraquand yasimbuye Jean- Marc Berthon

Mushikiwabo arashaka kuzana amaraso mashya mu biro bye

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version