Nyuma yo kubitswa amafaranga n’abaturage agakoramo akagira ayo yiguriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi kugira ngo abazwe iby’ayo mafaranga yakoresheje mu nyungu ze kandi yarayabikijwe n’abaturage.
Uvugwaho iyo myitwarire yitwa Nzasingizimana Innocent akaba asanzwe ayobora Akagari ka Nyabinyenga muri Cyabakamyi ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Iby’ifatwa rye byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11, Mata, 2025.
Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE bahawe n’abaturage avuga ko ukekwaho icyo cyaha yafashe ariya mafaranga mu bihe bitandukanye amwe arayiguriza kandi yari yarayahawe n’abaturage ngo azabishyurire ubwisungane mu buzima, Mutuelle de Santé.
Iby’ifatwa rye kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda wabwiye itangazamakuru ko Urwego rw’Ubugenzacyaha bwinjiye muri iyo dosiye ngo rumenye neza ibyayo.
Amakuru avuga ko uwo muyobozi arimo abaturage amafaranga agera ku bihumbi magana atanu (Frw 500.000), akaba asabwa kwishyura ubundi akarekurwa.
Hagati aho, abaye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero mu karere ka Nyanza.
Tariki 10, Mata, 2025 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiranye inama n’abayobozi b’utugari twose mu karere ka Nyanza.
Ubwo inama yari ihumuje, ubuyobozi bw’Akarere bwasigaranye ba gitifu 20 bagirwa inama z’umwihariko.
Itangazamakuru, nubwo ryari ryahejwe, ryamenye ko buri wese yabwirwaga amakosa ye, agasabwa kwikosora kandi na gitifu w’Akagari ka Nyabinyenga akaba yari ari mu bagiriwe izo nama.
Icyo gihe yasabwe kwishyura amafaranga afitiye abaturage mu gihe bagenzi be bo bihanangirijwe kureka ruswa n’ubusinzi.