Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umucamanza ‘Yaburiye’ Rachid
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Umucamanza ‘Yaburiye’ Rachid

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2023 8:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha birimo no guhakana Jenoside, yateranye amagambo n’umucamanza mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Umucamanza yamuburiye, amubwira ko niba adahagaritse ibyo yise ‘ibigambo bidafututse’, urukiko rutazakomeza kubyihanganira.

Uyu mugabo yazanywe mu rukiko arinzwe cyane kuko yari arinzwe  n’abacungagereza bane, babiri muri bo bafite imbunda. Nta mapingu yari yambaye.

Ukuriye Inteko iburanisha yatangiye avuga ko  hari ibyo Rachid atumvikanyeho n’umwunganizi we Me Matimbano Barton.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uko kutumvikana ngo ni ko kwatumye iburanisha riheruka risubikwa.

Uwo mucamanza yagize ati: “Umwavoka wawe yikuye mu rubanza kuko hari ibyo mutumvikanyeho, Rachid ayo makuru urayazi?”

Undi yasubije ko ari bwo bwa mbere ayumvise!

Ati:“Ayo makuru sinyazi nyumviye aha.”

Yabwiye Urukiko ko afite ikibazo gikomeye gishobora gutuma atabona  ubutabera.

- Advertisement -

Ngo  afite ibibazo bitandukanye kandi yaje mu rukiko azi ko afite umwunganira kandi yaranamwishyuye.

Yaje kubaza urukiko ngo rumubwire uburyo afunzwemo.

Umucamanza yahise amuca mu ijambo, amwibutsa ko aho bari ari ari mu rukiko, ahubwo ko byaba byiza abwiye urukiko niba aziburanira cyangwa azashaka undi mwunganizi.

Aho gusubiza ku kibazo yari abajijwe, Hakuzimana Abdoul Rachid yavuze ko ikibazo afite kugeza ubu atari icyo kwiburanira cyangwa kuburanirwa n’undi, ahubwo ari ukumenya impamvu yitabye urukiko inshuro enye zose urubanza rwe rusubikwa.

Ngo rusubikwa ku mpamvu atazi.

Umucamanza yamubwiye ko afite[Rachid] uburenganzira bwo kubwira gereza ikamushyira muri system ihuza ababuranyi kuko ngo aho ariho yamenyera impamvu z’isubikwa ry’urubanza rwe.

Mu kumusubiza, undi yashyizemo uburakari, aramubwira ati: “Njye nta koranabuhanga ngira; mureke kandi kuntera ubwoba”.

Umucamanza ati: Rachid niba utazi ibyo amategeko ateganya ubaze. Ariko se uriburanira cyangwa uzashaka undi mwavoka?”

Aramusubiza ati: “ Njye naje nziko mfite umwavoka naramwishyuye. Iby’uko yikuye mu rubanza mbyumviye aha.  Kuvuga ko njye nawe tutumvikanye sibyo kuko yanzaniye imyanzuro ndayikosora ntiyagarutse ahubwo ashobora kuba yaratinye urubanza rwanjye”.

Me Matimbano Barton wunganiraga Abdoul Rachid Hakuzimana yandikiye urukiko ibaruwa bagenzi bacu ba UMUSEKE babonye, avuga ko Rachid hari ibyo batumvikanyeho.

Ibyo birimo ko hari imyanzuro atashyize muri ‘system’ kandi yari yamubwiye ko azayishyiriramo bityo ko  ‘ntaho yahera amwunganira’ mu gihe  atemera gushyira imyanzuro muri system.

Abdoul Rachid Hakuzimana we ntabikozwa, ahubwo yemeza ko umwavoka ashobora kuba ‘yaratinye’ urubanza.

Umucamanza yabwiye Rachid ko afite ikibazo gikomeye…

Uyobora Inteko iburanisha urubanza rwa Abdul Rachid Hakuzimana yageze aho amwerurira ko agomba kuba afite ikibazo gikomeye.

Ati: “Wa mugabo we hano ni mu rukiko kuko ndabona no mubo uhanganye nabo natwe turimo ukamera nkuhanganye n’isi yose. Iyo utunganiwe nta kindi uvuga cyereka niba ushaka kwiburanira”.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwo buvuga ko uregwa (Hakuzimana Abdoul Rachid) akwiye kuburana yunganiwe kuko ari uburenganzira bwe bityo urukiko rukwiye kumuha igihe akazashaka umwunganizi.

Icyakora umucamanza yaje kuburira Hakuzimana Abdoul Rachid, amubwira ko hari imyitwarire urukiko rutazihanganira.

Ati: “Uyu munsi dushobora kubyihanganira ariko siko bizahora, kuvuga ibigambo bidafututse sibyo!”

Umucamanza yongeyeho ko ntibitaba ibyo, bazafata ibyemezo nk’abacamanza.

Hagati aho urukiko rwanzuye ko  Rachid Hakuzimana Abdoul ahabwa igihe gihagije ngo azavugane n’umwunganizi we nibiba ngombwa ashake undi.

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube.

Avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri.

Mu bihe bitandukanye, yagaragaye kuri YouTube avuga ko  ari umunyapolitiki wigenga.

Iburanisha rye rizasubukurwa taliki ya 20,  Nyakanga, 2023.

TAGGED:featuredJenosideNyanzaRachidUmwavokaUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bibaga Mu Bugesera N’I Kigali Bakagurishiriza Muri Kamonyi
Next Article Impamvu Abanyaburayi Bagihatswe N’Abanyamerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?