Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umugore Aravugwaho Kujugunya Umwana We Mu Mwobo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Umugore Aravugwaho Kujugunya Umwana We Mu Mwobo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2024 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Busoro mu Kagari ka Kimirama mu Karere ka Nyanza haravugwa umugore wakuyemo inda yari ifite amezi umunani ajugunya uwo mwana mu mwobo.

Uwo mugore afite imyaka 34 y’amavuko, bikavugwa ko yakoresheje imiti kugira ngo akuremo iyo nda.

Uwo mwana yamujugunye mu mwobo uri mu ishyamba riri hafi y’aho yakuriyemo inda.

Kugira ngo bimenyekane byaturutse ku mugabo we babanaga mu buryo budakurikije amategeko wamubajije aho inda yari atwite yagiye kuko yabonaga atagitwite.

Uwo mugore yaramweruriye amubwira ko yabyaye ariko umwana aramuta.

Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE batangaje avuga ko muri iyi minsi uwo mugore n’uwo mugabo bari babanye nabi.

Gukuramo inda no kujugunya uwo mwana mu mwobo byabaye taliki 26, Kanama, 2024 ariko ntibyahita bimenyekana kuko uwo mugore yari yararyumyeho!

Igishimishije kugeza ubu ni uko uwo mwana bamusanze mu mwobo agihumeka, yoherezwa kwa muganga ngo ahabwe ubufasha.

Ukekwaho icyo cyaha yarafashwe afungirwa kuri station ya RIB yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Nubwo iperereza ntacyo riratangaza ku cyateye uwo mugore gukora ibyo akurikiranyweho birashoboka cyane ko yabitewe n’umubano mubi yari afitanye n’uwo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Kubana mu buryo butemewe n’amategeko ni imwe mu mpamvu zikunze gukurura amakimbirane mu miryango.

Iyo abashakanye babana muri ubwo buryo baba bafite ibyago byo guhora mu ntonganya rimwe na rimwe zikurura urugomo rurimo gukubita, gukubita no gukomeretsa ndetse hakaba n’ubwo havamo urupfu.

Ubugenzacyaha n’inzego z’ibanze bakunze gukangurira abaturage kwirinda ibintu nk’ibyo, abakundana bakabana mu buryo bukurikije amategeko.

Icyakora bigora benshi kubera kutizerana, abagabo bakanga gusezerana n’abagore babo birinda ko haramutse habayeho gatanya byabasaba ko bagabana umutungo uko waba ungana kose.

TAGGED:GitifuNyanzaUbugenzacyahaUmugoreUmwanaUmwoboUruhinja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Mu Biganiro Byo Guteza Imbere Basketball Mu Bakobwa
Next Article Umuhanda Kigali-Musanze Wongeye Kuba Nyabagendwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?