Nyanza: Umupadiri Wo Ku Mayaga Akurikiranyweho Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umupadiri w’imyaka 40 usanzwe uyobora Ikigo cy’amashuri cyo ku Mayaga kitwa EAV Mayaga ndetse n’Umwarimu ukigishaho w’imyaka 47 baherutse gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rubakurikiranyeho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru bari bamaze kwitaba urukiko ngo bakurikiranwe kuri iki cyaha.

Ubugenzacyaha buvuga ko bariya bagabo babiri bafashwe mu gihe gito gishize bashyikirizwa ubushinjacyaha kandi ngo nabwo bwamaze kugeza dosiye yabo mu rukiko.

Bivugwa ko bariya bagabo bagaragarije ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutssi ruri ahaitwa Nyamiyaga ubwo abakozi n’abanyeshuri bo muri kiriya kigo bari bagiye kwibuka.

- Advertisement -

Umwarimu niwe wari umusangiza w’amagambo muri uriya muhango.

Abari aho bavuga ko yafashe indangururamajwi abwira abari aho ko Jenoside yabaye mu Rwanda itakorewe Abatutsi ahubwo yakorewe Abanyarwanda.

Padiri nawe yunze mu rye, ndetse we yongeraho ko ‘afite ibibyemeza’.

Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda avuga ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bihanishwa ingingo ya 5 y’Itegeko Nomero 59/2018 yo ku wa 22, Kanama, 2018 rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bijyanye nayo.

Uhamijwe kiriya cyaha bigakorwa n’Urikiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko nanone kitarenze imyaka irindwi ndetse n’indishyi itari munsi ya Frw 500,000 na Frw 1,000,000.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwibutsa Abanyarwanda bose ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko bityo ko uzakora icyaha icyo ari cyo cyose harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kuyihakana azabihanirwa.

Hagati y’italiki 07 n’italiki 13, Mata, 2022( Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside), Urwego rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi abantu 68 bakurikiranyweho ingangabitekerezo ya Jenoside cyangwa ibindi byaha bifitanye isano nayo, muri aba bantu abagera kuri 53 bagejejwe mu bushinjacyaha nyuma y’uko hari ibimenyetso simusiga by’uko bakekwaho biriya byaha bibonetse.

Icyakora Ubugenzacyaha buvuga ko mu myaka itandatu ishize, ibyaha by’ingengabitekerezo byagabanutse ku kigero cya 61%, ibi bikaba ari ibyaha byagaragaraga mu Cyumweru cyo kwibuka.

Mu mwaka wa 2021 hagaragaye ibyaha 83, mu mwaka wa 2020 biba ibyaha 55, mu mwaka wa 2019 n’umwaka wa 2018 habarurwa ibyaha 72, mu mwaka wa 2017 habonetse ibyaha 114.

Aha ku Mayaga mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango haherutse gushyingurwa imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera kuri 65.

Ubusanzwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango ku Mayaga rushyinguwemo  imibiri 63,150 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha hazatangira igikorwa cyo kubaka ikimenyetso gikomeye cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya Karere.

Abatutsi biciwe muri Ruhango na Kinazi y’Amayaga hari bamwe bariwe imitima bayokeje.

Byakozwe n’impunzi z’Abarundi zari zarahahungiye, zihakorera ubwicanyi budasanzwe kandi hari benshi muri zo batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ubwicanyi bukomeye muri kariya gace bwabaye hagati ya taliki 20 na taliki 21 Mata, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version