Mu Karere ka Nyarugenge ahitwa mu Biryogo ku muhanda KN113 St Umujyi wa Kigali wahashyize umuhanda mugari kandi ukozwe neza uriho ibishushanyo ugenewe abana. Ni ahantu hakomye ibinyabiziga byose bitemerewe gucamo.
Inkuta z’inzu zikikije uwo muhanda zishushanyijeho ibinyugunyugu n’utundi tuntu dushishikaje amaso y’abana kugira ngo bashobore gukina kandi bigakangura ubwenge bwabo.
Kuri Twitter Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanditse buti: “…Umwana NiUmutware: Agace k’umuhanda KN 113 St mu Biryogo, Umujyi wa Kigali wakageneye abana bityo ibinyabiziga bikaba bibujijwe kuhanyura…”
Umujyi wa Kigali uvuga ko ishyirwaho ry’uriya mujyi ryagizwemo uruhare n’abana batanze ibitekerezo by’uburyo hatakwa mu buryo bishimiye.
Ngo abana babonye ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa.
Imwe mu mpamvu yo kuvugura imiturire mu duce tw’akajagari, harimo no gushyiraho ahantu hatekanye kandi habereye abana mu gukina, gushushanya no gusabana n’abandi.
Hagati aho kandi mu minsi micye iri imbere abana bahagarariye abandi bazahura baganire n’abayobozi babo uko imibereho yabo yarushaho kuba myiza.
Biteganyijwe ko mu minsi hari inama bazagirira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ndetse kuri uyu wa Gatatu bavazaganira n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bikazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.