Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Yapfiriye Mu Cyumba Cy’Amasengesho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Yapfiriye Mu Cyumba Cy’Amasengesho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2024 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiro by'Akarere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda
SHARE

Mu rugo rwa  Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34 utuye mu Mudugudu wa Kirundo, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza hapfiriye umukecuru witwa Ikizanye Rose w’imyaka 68 wari wahahuriye na bagenzi be ngo bahasengere.

Nyuma y’uko iby’urupfu rwe rumenyekanye, abantu batandatu batawe muri yombi ngo hakorwe iperereza harebwe niba nta ruhare baba babigizemo.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwapfuye nta ndwara abantu bari bamuziho cyangwa yagaragazaga urebeye ku jisho.

Umwe mu baturage batuye muri kariya gace avuga ko abasengaga bari bari mu cyumba cy’amasengesho kandi bari abantu basanzwe basengera muri ADEPR.

Amakuru avuga ko RIB yataye muri yombi abantu batandatu bari kumwe n’uwo mukecuru watabarutse, ariko abandi babonye apfuye amaguru bayabangira ingata!

Abatawe muri yombi ni nyirurugo Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34, Nyirankurunziza Christine w’imyaka 68, Niringiyimana Bosco w’imyaka 37, Mukarukundo Pélagie w’imyaka 23, Ndagijimana Kefa w’imyaka 26 na Zigirumugabe Roti w’imyaka 36.

Uwo mubyeyi wapfuye asize umugabo n’abana batatu n’aho abafashwe bo bagiye gufungirwa kuri station ya Polisi iri mu Murenge wa Busasamana mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza.

Mu byumba by’amasengesho hakorerwa iki?

Uwitije ni umwe mu bakunze kujya gusengera mu byumba by’amasengesho. Avuga ko ubusanzwe ayo masengesho aba ari maremare kandi agatangira abantu batura ibyaha.

Kwatura ibyaha ni ukuvuga ibyakunaniye kubireka, ugasaba uyoboye amasengesho kugusabira Umwuka Wera ngo ubigukize.

Abitabiriye ayo masengesho baba ari ingeri zose, ni ukuvuga abakiri, bato, abakuru ndetse n’abageze mu zabukuru bagifite agatege ko kwigenza.

Bitewe n’uko amasengesho ateye, hari ubwo biyemeza ko bazayarangiza mu minsi ibiri hakaba n’ubwo biyemeza ko muri icyo gihe ntawe uzagira icyo arya cyangwa anywa.

Uretse kuba bibigisha kwihangana, binabafasha kwegerana n’Imana nk’uko Uwitije yabibwiye Taarifa.

Ku rundi ruhande, avuga ko ari ngombwa ko abayobora ayo masengesho baba bagomba kumenya uko ubuzima bw’abayitabiriye buhagaze kugira ngo hatagira uwo buzahara akaba yahagwa.

Ku byerekeye ibyabaye ku mukecuro wo mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza uvugwa muri iyi nkuru, Uwitije avuga ko ‘bishoboka’ ko yari asanganywe ubundi burwayi, icyakora akemera ko iperereza ari ryo muhamya wo kwizerwa muri kintu nk’icyo.

Ifoto Ibanza: Ibiro by’Akarere ka Nyanza

TAGGED:AmasengeshofeaturedNyanzaUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Wolfram: Ibuye Ribitse Irikorwamo Ubumara Bw’Amasasu
Next Article Kamonyi: Batanu Bapfiriye Mu Kirombe Bazize Gazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?