Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Yapfiriye Mu Cyumba Cy’Amasengesho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Yapfiriye Mu Cyumba Cy’Amasengesho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2024 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiro by'Akarere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda
SHARE

Mu rugo rwa  Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34 utuye mu Mudugudu wa Kirundo, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza hapfiriye umukecuru witwa Ikizanye Rose w’imyaka 68 wari wahahuriye na bagenzi be ngo bahasengere.

Nyuma y’uko iby’urupfu rwe rumenyekanye, abantu batandatu batawe muri yombi ngo hakorwe iperereza harebwe niba nta ruhare baba babigizemo.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwapfuye nta ndwara abantu bari bamuziho cyangwa yagaragazaga urebeye ku jisho.

Umwe mu baturage batuye muri kariya gace avuga ko abasengaga bari bari mu cyumba cy’amasengesho kandi bari abantu basanzwe basengera muri ADEPR.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakuru avuga ko RIB yataye muri yombi abantu batandatu bari kumwe n’uwo mukecuru watabarutse, ariko abandi babonye apfuye amaguru bayabangira ingata!

Abatawe muri yombi ni nyirurugo Mukanyandwi Claudine w’imyaka 34, Nyirankurunziza Christine w’imyaka 68, Niringiyimana Bosco w’imyaka 37, Mukarukundo Pélagie w’imyaka 23, Ndagijimana Kefa w’imyaka 26 na Zigirumugabe Roti w’imyaka 36.

Uwo mubyeyi wapfuye asize umugabo n’abana batatu n’aho abafashwe bo bagiye gufungirwa kuri station ya Polisi iri mu Murenge wa Busasamana mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza.

Mu byumba by’amasengesho hakorerwa iki?

Uwitije ni umwe mu bakunze kujya gusengera mu byumba by’amasengesho. Avuga ko ubusanzwe ayo masengesho aba ari maremare kandi agatangira abantu batura ibyaha.

- Advertisement -

Kwatura ibyaha ni ukuvuga ibyakunaniye kubireka, ugasaba uyoboye amasengesho kugusabira Umwuka Wera ngo ubigukize.

Abitabiriye ayo masengesho baba ari ingeri zose, ni ukuvuga abakiri, bato, abakuru ndetse n’abageze mu zabukuru bagifite agatege ko kwigenza.

Bitewe n’uko amasengesho ateye, hari ubwo biyemeza ko bazayarangiza mu minsi ibiri hakaba n’ubwo biyemeza ko muri icyo gihe ntawe uzagira icyo arya cyangwa anywa.

Uretse kuba bibigisha kwihangana, binabafasha kwegerana n’Imana nk’uko Uwitije yabibwiye Taarifa.

Ku rundi ruhande, avuga ko ari ngombwa ko abayobora ayo masengesho baba bagomba kumenya uko ubuzima bw’abayitabiriye buhagaze kugira ngo hatagira uwo buzahara akaba yahagwa.

Ku byerekeye ibyabaye ku mukecuro wo mu Murenge wa Mukingo muri Nyanza uvugwa muri iyi nkuru, Uwitije avuga ko ‘bishoboka’ ko yari asanganywe ubundi burwayi, icyakora akemera ko iperereza ari ryo muhamya wo kwizerwa muri kintu nk’icyo.

Ifoto Ibanza: Ibiro by’Akarere ka Nyanza

TAGGED:AmasengeshofeaturedNyanzaUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Wolfram: Ibuye Ribitse Irikorwamo Ubumara Bw’Amasasu
Next Article Kamonyi: Batanu Bapfiriye Mu Kirombe Bazize Gazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?