Guverinoma y’u Rwanda yareze Ubwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi ngo ubutegetsi bwa London buhe ubwa Kigali indishyi za miliyoni 50 z’amapawundi (£50m).
Ni amafaranga Ubwongereza bwari buhe u Rwanda hashingiwe ku masezerano hagati y‘ibihugu byombi yateganyaga ko abasaba ubuhungiro bakurwa mu Bwongereza bakazanwa mu Rwanda bakahatuzwa by’agateganyo ngo babone uko baka ubuhungiro muri iki gihugu kigeze kuzahazwa n’abimukira.
Ayo masezerano yaje guseswa ubutegetsi bushya buyoboye Ubwongereza buhagarariwe na Minisitiri w’Intebe witwa Sir Keir Starmer.
Ishyaka ry’abakozi ryitwa Labour Party niryo ryayamaganye rikavuga ko uwo mushinga wari umaze gutwara amamiliyoni y’amapawundi menshi, kandi ko wari gufasha munsi ya 1% ry’abasabaga ubuhungiro binjira mu Bwongereza.
Abimukira bari bwirukanwe mu Bwongereza bari kubanza gutuzwa mu Rwanda mu nzu bita Hope Hostel, ikigo cyari cyaramaze gutegurwa muri Mata 2024 ngo kibakire.
Mbere y’uko ayo masezerano aseswa u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’amapawundi.
Aho ibintu bihagaze muri iki gihe rero, u Rwanda ngo rwatanze “itangazo ryo gutangiza inzira y’ubuhuza (notice of arbitration) ryatangajwe mu Ugushyingo 2025 ngo amafaranga asigaye ruyahabwe kuko akubiye mu masezerano rutigeze rwica.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa express.co.uk cyanditse Dan Hobbs, umuyobozi w’ishami rishinzwe abimukira n’imipaka muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza (Home Office), ari we watoranyijwe guhagararira iki gihugu muri iki kirego kiri mu buhuza.
Uruhande rw’u Rwanda rwo ruhagarariwe na Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.
Azakorana n’itsinda riyobowe na Ben Juratowitch wo mu biro by’abavoka bya Essex Court Chambers bifite icyicaro i London.
Umushinga wo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda watangijwe muri Mata 2022, ugamije ko abimukira bazinjira mu Bwongereza bazabanza koherezwa mu Rwanda ngo bahabe mbere y’uko ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza nk’ubuhungiro busuzumwa bukemerwa cyangwa bukangwa.
Icyakora, wahuye n’imbogamizi nyinshi byavugwaga ko zari zishingiye ku mategeko yakumiraga ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yawemeza.
U Rwanda rwagaragaje ko kwakira abimukira biri mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imwe mu ndangagaciro igihugu kivuga ko cyubakiyeho.