Nyanza: Yateye Umugabo We Icyuma Amusanganye N’Inshoreke

Umugore wo mu Murenge wa Busasamana yateye umugabo we icyuma ndetse agitera n’umugore yasanze baryamanye. Byabereye mu mudugudu wa Karukoranya B, mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umugabo w’uwo mugore yari asanzwe ari umwarimu muri kimwe mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Gicumbi.

Uwo mugore udatangazwa amazina yacunze yitonze umugabo we n’uwo mugore, abatungura baryamanye abatera icyuma mu ngingo zitandukanye z’umubiri.

Icyakora, uwo mugore yari amaze igihe yaratandukanye n’uwo mugabo kandi na mbere y’uko batandukana bari basanzwe babana mu buryo butemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Abaturage b’aho byabereye babwiye itangazamakuru ko uriya mugore yari yaragiye kuba mu Mujyi wa Kigali n’aho umugabo akaba yigishaga mu Karere ka  Gicumbi.

Kubera ko umugabo ari mu biruhuko by’akazi, yari yazanye umugore ngo agire uko yigenza.

Bidatinze, ayo makuru yageze ku mugore we wa mbere wabaga i Kigali undi amanukana i Nyanza umugambi wo kubabaza  uwo mugabo.

Yaraje abinjirana mu nzu, abategerereza ahantu yari yahisemo yitonze maze basohotse abatera icyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE ko uriya mugore yabateye icyuma ku bice by’umubiri bitandukanye.

Yagize ati: “Bombi yabateye icyuma umwe yakimuteye mu gahanga, undi akimutera mu kuboko.”

Hari andi makuru avuga ko uriya mugore asanzwe afitanye abana n’uwo mugabo.

Yafashwe ajya gufungirwa kuri Station ya RIB ku Biro by’Umurenge wa Busasamana n’aho umugabo we n’uwo mugore bajyanwa kwa muganga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version