Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Hydroquinone iri mu byangiza uruhu iyo itujuje ubuziranenge.

Mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda muri Nyarugenge Polisi yahafatiye ubwoko bw’amavuta yangiza uruhu bita mukorogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko amakuru bahawe n’abaturage ari yo yatumye ayo mavuta afatwa ataratangira kugurishwa mu baturage ngo abangize.

Ayo makuru kandi yatumye abari bayafite bayafatanwa baguwe gitumo, bose bahita batabwa muri yombi.

Abo ni Nteziryayo Aphrodice w’imyaka 36, Twizerimana Jean Aimée w’imyaka 38 na Mutuyimana Eric w’imyaka 23 wari umukozi wa bo ushinzwe kuyapanga neza mu bubiko.

- Kwmamaza -

Mu gusobanura aho bayakuye, abafashwe bavuze ko bari basanzwe bayavana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ariko uyabagezaho we aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Polisi yarabaze isanga ayo mavuta ari mu macupa 689 agize ubwoko 31 bw’aya mavuta yangiza uruhu.

Aba bayacuruzaga uko ari babiri ndetse n’uwari umufatanyacyaha wa bo wangaga gutanga amakuru, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP, Wellars Gahonzire ati: “Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi ikora igendeye ku makuru iba yahawe n’abaturage, ajyanye n’ibyaha bitandukanye by’umwihariko magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version