Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2025 8:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hydroquinone iri mu byangiza uruhu iyo itujuje ubuziranenge.
SHARE

Mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda muri Nyarugenge Polisi yahafatiye ubwoko bw’amavuta yangiza uruhu bita mukorogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko amakuru bahawe n’abaturage ari yo yatumye ayo mavuta afatwa ataratangira kugurishwa mu baturage ngo abangize.

Ayo makuru kandi yatumye abari bayafite bayafatanwa baguwe gitumo, bose bahita batabwa muri yombi.

Abo ni Nteziryayo Aphrodice w’imyaka 36, Twizerimana Jean Aimée w’imyaka 38 na Mutuyimana Eric w’imyaka 23 wari umukozi wa bo ushinzwe kuyapanga neza mu bubiko.

Mu gusobanura aho bayakuye, abafashwe bavuze ko bari basanzwe bayavana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ariko uyabagezaho we aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Polisi yarabaze isanga ayo mavuta ari mu macupa 689 agize ubwoko 31 bw’aya mavuta yangiza uruhu.

Aba bayacuruzaga uko ari babiri ndetse n’uwari umufatanyacyaha wa bo wangaga gutanga amakuru, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP, Wellars Gahonzire ati: “Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi ikora igendeye ku makuru iba yahawe n’abaturage, ajyanye n’ibyaha bitandukanye by’umwihariko magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:AmavutaPolisiUbuziranengeUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…
Next Article Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?