Nyarugenge: Bubatse Ishuri Ryo Gufasha Urubyiruko Kugira Ubumenyingiro Buzarucyenura

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruba mu midugudu y’Icyitegererezo kugira ubumenyi buzarufasha guhanga imirimo ntirubere ababyeyi cyangwa abaturanyi umutwaro, abagize Ikigo kitegamiye kuri Leta kitwa FESY bubatse  ikigo cyo kurwigisha imyuga.

Ni mu mushinga w’umwaka umwe bise ‘Empowerment of Youth Skills towards Job Creation’

Urubyiruko ruzahabwa amasomo ku ikubitiro ni urwo mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Rwatekerejweho kubera ko mu biganiro rwagiranye n’abo muri wa muryango, FESY, bavuze ko ikibahangayikishije ari ukutagira ubumenyi butuma bihangira umurimo.

- Advertisement -

Ibi birabadindiza kandi iyo umuntu adakoze mu buto bwe, iyo amaze gukura ahinduka umutwaro ku bandi.

Umuryango Friends Effort to Support Youth (FESY) wegerewe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bafatanye harebwe uko bawufasha mu guhugura urubyiruko ruba mu Midugudu y’icyitegererezo mu Turere twose tw’uyu mujyi hagamijwe kururinda kuba umutwaro ku gihugu.

Tugarutse ku Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, utuwe n’abantu 1273 bibumbiye mu ngo 240.

Ab’igitsina gore ni 692 n’aho ab’igitsina gabo ni 581.

Muri aba bose urubyiruko, ni ukuvuga abafite hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko, ni 345 muri bo 204 ni ab’igitsina gore n’aho 141 ni ab’igitsina gabo.

Ikigo bazahugurirwamo kiswe Youth Prosperity Center.

N’ubwo urubyiruko ruba muri uriya mudugudu w’icyitegerezo rwifuje guhugurwa no gufashwa mu buryo butandukanye, ariko abagennye kubabukira iriya shuri basanze ibyiza ari ukubahugura mu bintu babona ko bizatuma bagira icyo bimarira kirambye kandi bikagirira n’u Rwanda akamaro.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa  mu muryango nyarwanda utari uwa Leta, FESY, witwa Mutangana Kabera yabwiye Taarifa icyo yifuza ku bazahabwa amasomo.

Ati: “Turasaba urwo rubyiruuko kuzakurikira aya masomo rubishyizeho umutima kugira ngo ruzahakure ubumenyi n’ubushobozi burufasha guhanga umurimo urambye bityo ruve mu bushomeri.”

Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga FESY ivuga ko izakomeza gukorana n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’ubw’Umurenge wa Kigali kugira ngo ibyateganyijwe byose bizagererweho.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro biriya bikorwa remezo uteganyijwe kuri uyu wa Gatan taliki 27, Gicurasi, 2022.

Umushyitsi mukuru akazaba ari Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza.

Abanyeshuri bazaharerwa amasomo baziga ku buntu kuko ari umushinga watewe inkunga n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mpuzamahanga, UNDP.

Mu gutoranya abazahabwa ariya masomo, hibanzwe ku basore n’inkumi bava mu miryango ikennye kurusha iyindi n’abandi bafite impamvu zihariye zituma baherwaho mbere y’abandi.

Ku ikubitiro hazahugurwa urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 100; barimo 50 bazahugurwa ku buhinzi bukorerwa mu mujyi, 30 bazahugurwa ku budozi na 20 bazahugurwa ku bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version