Abanyarwanda N’Abayahudi Baba Mu Rwanda Bafunguriwe Resitora Yihariye

Ku Kimihurura hafunguwe Resitora itegura amafunguro n’ibinyobwa bimenyerewe muri Israel. Ni Resitora yitwa Taste of Jerusalem, iyi ikaba iba mu bihugu bibamo Abayahudi benshi kandi byateye imbere ariko bifite n’umutekano.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda witwa Ron Adam niwe waraye ayifunguye ku mugaragaro.

Hari na Rabbi umuyobozi mukuru mu isinagogi rukumbi mu Rwanda riri mu gace gaturiye Star Times witwa Rabbi Chaim Bar-Sella n’umugore we Dina.

Ambasaderi Ron Adam yabwiye Taarifa ko abantu bose bahawe ikaze muri iriya resitora.

- Advertisement -

Ati: “ Nishimiye ko muri Kigali hafunguwe resitora izafasha Abayahudi baba mu Rwanda n’abandi bazava muri Israel baje gusura u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda kubona amafunguro bakunda.’

Dr Ron Adam avuga ko nawe yafashe kuri ariya mafunguro kandi ngo yamukumbuje iwabo.

Icyanga cy’i Yeruzalemu

Ibiribwa byitwa Kosher ni ibiribwa bitegurwa hakurikijwe uko amategeko agenga imirire y’Abayahudi ateganya.

Ahantu hambere agaragara ni mu Gitabo cy’Abalewi 14:1-21. Bigaragara kandi ni Ugutegeka 14:1-21.

Amategeko agenga Abayahudi bayita Halakha

Ijambo Kosher ni irigenekereje mu Giheburayo cyandikwa ngo /ˈkoʊʃər/.

Iri jambo mu Cyongereza rivuga ‘Fit’ ni ukuvuga umuntu utsibaze, ufite imbaraga nyazo.

Resitora ya Kosher i Kigali iri ku Kimihurura ku muhanda KG 674 st (28).

Amafoto yo muri iyi Resitora igabura iby’i Yeruzalemu

Ambasaderi Ron Adam muri resitora Taste of Jerusalem
Niwe wayifunguye ku mugaragaro
Igitabo cy’amafunguro, ibinyobwa n’ibiciro
Imirire ni iyo
Ku rukuta hariho ifoto y’Urukuta rw’amaganya rw’i Yeruzalemu rwubahwa cyane mu muco n’idini ry’Abayahudi. Rwahoze ari ingoro ya Salomo
Umureti
Dina muri resitora iteka iby’iwabo muri Israel
Rabbi Chaim Bar-Sella
Agasembuye k’i Yeruzalemu ariko hari no Pirimusi
Abakunda Kontwari nabo bateguriwe ahabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version