Nyarugenge: Inzoga ‘Zishe’ Umugabo

Muri imwe mu nzu zicumbikira abagenzi iri mu Murenge wa Muhima, hazindukiye inkuru mbi y’umugabo wiyipfiriyemo. Biravugwa ko yazize kunywa inzoga nyinshi.

Grace Mukandoli uyobora Umurenge wa Muhima yabwiye itangazamakuru ko urupfu rw’uwo mugabo rwamenyekanye.

Mukandoli:  “Twabimenye ariko turacyarimo gukurikirana. Amakuru dufite ubu ni uko hari umuntu witabye Imana aguye muri Lodge kubera gusinda. Ariko inzego ziracyarimo gukurikirana, ibindi birambuye turabimenya mu kanya.”

Uwo mugabo utaramenyekana umwirondoro yaguye mu nzu icumbikira abashyitsi iri mu Kagari ka Nyabugogo Umurenge Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version