U Rwanda Rukomeje Gutegura Abakinnyi Beza Ba Basketball B’Ejo Hazaza

Nyuma yo gufungura Gymnasium izafasha abanyeshuri bakunda Basketball kubona aho bakiyikinira, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino, FERWABA,  ryatangaje ko haraye harangiye ingando z’abakiri bato bakina uyu mukino.

Ni ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 16 y’amavuko.

Mu gihe cy’iminsi itatu, uru rubyiruko rwahuguwe ku kamaro ko gukina Basketball haba ku buzima bwabo, ubukungu ndetse no ku gihugu muri rusange.

Bahuguriwe mu rwunge rw’amashuri rwa Lycée de Kigali (LDK) aha hakaba ari n’aho hubatswe Gymnasium twavuze haruguru.

- Advertisement -

Bayatangiye taliki 14, arangira taliki 16, Mata, 2023.

Abahuguwe nibo bazatoranywamo abazahagararira u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika “FIBA Africa U16 Championship Qualifiers.”, izaba mu mwaka wa 2023 mu mezi make ari imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version