Sudani: Ibisasu Biremereye Biri Kuraswa Mu Murwa Mukuru

Umunsi ubaye uwa kabiri intambara yubuye hagati y’ingabo za Guverinoma y’inzibacyuho ya Sudani n’abasirikare batavuga rumwe nayo. Ni intambara iri kwaguka, hakaba hari ubwoba ko izagera n’ahandi mu gihugu hose niba idahoshejwe hakiri kare.

BBC yanditse ko ibintu biri kubera muri Sudani biteye impungenge k’uburyo ntawamenya aho biri kuganisha.

Abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko ikintu giteye inkeke kurushaho ari uko imirwano iri kubera mu bice bituwe cyane.

Ni ikibazo ku bana n’abagore kubera ko n’ubusanzwe ari bo bibasirwa cyane n’ingaruka z’intambara.

- Kwmamaza -

Imibereho y’abana n’abagore bo muri Sudani isanzwe itameze neza muri kiriya gihugu cyamaze imyaka irenga 30 gitegekwa na Bashir.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu bigo bya gisirikare hatangiye kumvikana amasasu.

Yakomeje kwiyongera ndetse hazamo n’ibisasu biremereye.

Ingabo za Leta ziri kurwana n’abahoze bifatanyije nazo bagize umutwe witwa Rapid Support Force(RSF) bivugwa ko ukorana n’abitwa aba Janjaweed.

Abarwanyi b’uyu mutwe kuri uyu wa Gatandatu bigambaga ko bafashe ikibuga cy’indege ndetse n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ariko nta ruhande rudafite aho rubogamiye ruragira icyo rubitangazaho.

Ibihugu bituranye na Sudani byatangaje ko bihangayikishijwe n’iriya ntambara iri gukwirakwira vuba.

Ikibyerekana ni uko Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, Arab League, wahise uteranira mu Misiri ngo wige icyakorwa ibintu bikiri ‘mu maguru mashya.’

Ni inama yatumijwe na Misiri na Arabie Saoudite.

Andi makuru avuga ko na Sudani y’Epfo yasabye kuba umuhuza muri kiriya kibazo, ikifuza kuzafatanya na Misiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version