Nyarugenge: Kagame Yasabye Urubyiruko Kuzakurana Umutima W’Intare

Kagame mu kwiyamamaza kwe yabwiye  abaje kumva aho yiyamamazaga ko ubwo yayoboraga ingabo zabohoye u Rwanda, yari intare iyoboye izindi. Yavuze ko mu kubohora u Rwanda, abasirikare yari ayoboye bari intare kandi nawe akaba yo.

Ibi ngo nibyo byatumye u Rwanda rubohorwa, ruba igihugu cyateye imbere nk’uko bigaragararira buri wese muri iki gihe.

Uwo mutima wo guharanira ko u Rwanda rukomera rukagera kuri byinshi, ni byo Kagame avuga ko biranga umutima w’intare.

Ati: “Ibi rero Inkotanyi zabyumvise vuba kuko ari abasirikare ari n’umugaba wazo bose bari intare”.

Kagame avuga ko urugamba barwanye rwari rukomeye koko kuko batereranywe ndetse n’amahanga abateraniraho.

Avuga ko akurikije ibyabaye, u Rwanda rwagombye kuba rutakiriho.

Icyakora yunzemo ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye bagira izo mbaraga.

Ati: “ Ibyo rero mu guhindura amateka yacu, niyo nzira twahisemo”.

Kagame yavuze ko kuba yaje i Nyamirambo ntacyo yari yaje kubasaba, ahubwo yazanywe no kubashimira kuko bacanye muri byinshi kugeza n’ubu.

Avuga ko icyizere kiri hagati yabo na FPR n’abandi bafatanyije nayo bifuza ko iki gihugu gihora cyandika amateka mashya kandi ngo ibyo birivugira.

Yasabye abaje kumva aho yiyamamaza ko bakwiye kumva ko ibyiza biri imbere kandi atari impuha.

Yunzemo ko iyo mikoranire ari yo izatuma ibyiza biri imbere bigerwaho.

Umukandida wa FPR Inkotanyi kandi yabwiye abaturage bo mu myaka iri imbere Abanyarwanda bazagera ku byiza biruta ibyo bari bamaze kumenyera.

Yibukije abari aho ko kuba Umunyarwanda ari byo bikuru kurusha ibindi byose.

Mu gusoza ijambo rye yabajije abari aho niba taliki 15, Nyakanga, 2024 bazaba bari kumwe, abandi bamusubiza ko ari WE, NTAWUNDI.

Muri Nyarugenge habaye ahantu ha gatanu yiyamamarije nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version