Umukandida Wa FPR Yageze I Nyamirambo

Paul Kagame yageze i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge aho bwiyamamaze nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Yahasanze abantu benshi baje kumwakira no kumva ibyo abasezeranya mu kwiyamamaza kwe nk’umuntu ushaka kuzakomeza kuyobora u Rwanda.

Abenshi bari bageze muri aka gace butaracya, abandi bakomeza kuhagera buhoro buhoro uko amasaha yakuraga.

Kagame yasanze abenshi mu bamwakiriye barimo Abayisilamu baturutse muri Nyarugenge ahantu hafatwa nka hamwe mu handi Islam yabanje muri Kigali by’umwihariko no mu Rwanda muri rusange.

Mussa Fazil Harerimana uri muri bamwe bari aho yavuze ko Kagame ari umuntu wafashije Abisilamu kuba mu Rwanda ntawe ubagirira nabi kandi ntawe ubaheza.

Ibyo ngo biterwa n’uko Abanyarwanda bose bari muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Abategarugori Bazindukiye Kwakira Umukandida Wa FPR

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version