Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyarugenge: Mu Rugo Rw’Umuturage Hagaragaye Imyambaro Bikekwa Ko Ari Iy’Abazije Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyarugenge: Mu Rugo Rw’Umuturage Hagaragaye Imyambaro Bikekwa Ko Ari Iy’Abazije Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2024 2:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge haravugwa amakuru y’imyambaro babonye mu cyobo kiri mu rugo rw’umuturage bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakahajugunywa.

Ni inyambaro ishaje, yacitse kubera igihe imaze mu butaka.

Ibyo gutangira gushakisha iyo myenda byakozwe nyuma y’igihe cyari gishize abantu bahwihwisa ko muri urwo rugo hari icyobo cyajugunywemo Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Indi mpamvu ituma abantu bakeka ko muri urwo rugo hari imibiri ni uko nyirarwa nawe afungiye gukora Jenoside kandi hafi y’ahahoze ari iwe hakaba harabaga Bariyeri Abatutsi bicirwagaho.

Amakuru avuga ko uwo mugabo aherutse kugwa muri gereza ya Mageragere ariko asiga abagore babiri.

Abo bagore nibo bagurishije iyo nzu. Uwayiguze rero yaje gushaka kuyisana ngo ikormere nibwo abaturanyi bagaragazaga ko bafite impungenge ngo ashobora kuzubakira iyo nzu hejuru y’imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Ku wa Gatandatu taliki 17, Gashyantare, 2024 nibwo batangiye gucukura aho bakekaga ko iyo mibiri yaba yarajugunywe baza gutangira kubona imyenda bigaragara ko ari iy’abantu bamaze igihe barapfuye.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Nshimyumuremyi Daniel avuga ko icyo bifuza ari uko bahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo iherereye kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Ati: “ Uwahaguze yashatse kuhubaka mu buryo burambye;  abaturage bagaragaza ko agiye kubakira hejuru y’imibiri. Nibwo twatangiye kuyishakisha ahari ibyobo bitatu hagaragara imyenda y’Abatutsi bishwe ariko bashaka gusibanganya ibimenyetso bajya kuyihisha, twiyambaza inzego z’ubuyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya I, Gaudence Hategeka yemereye IGIHE ko muri urwo rugo hagaragaye imyambaro bikekwa ko ari iy’abishwe muriJenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko iperereza ryatangiye.

Hagati aho abashatse guhisha iyo myenda batawe muri yombi ngo bakorweho iperereza.

Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside muri Nyarugenge ivuzwe mu gihe hari indi irenga 700 iherutse kugaragara i Ngoma mu Karere ka Huye mu masambu y’abaturage.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideNyarugenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urugomo Mu Ruhango: Abantu Bataramenyekana Batemye Abanyerondo
Next Article DJ Sonia Ari Guhatanira Igihembo Muri Ghana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?