Abasore batatu baherutse gufatwa na Polisi nyuma yo kubona amakuru ko biba abantu bakabatera ibyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu basanganywe ibyuma, ndetse hari uwafatiwe mu rugo afite icyo cyuma.
Abapolisi bafashe abo bakekwaho ubwo bujura basanzwe bakorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Gacyamo.
Abafashwe ni Sebanani Emmanuel (yafatanywe icyuma), Musabyeyezu Dieudonee bahimba Nyabugogo na Nsanzumuhire Daniel uyu akaba ari we wafatiwe mu gipangu cy’umuturage yagiye kumwiba yafatanywe icyuma.
Polisi ivuga ko abo bantu biba muri ubwo buryo baba ari abagizi ba nabi ‘ruharwa’ kuko umuntu ujya kwiba yitwaje ibyuma aba ari umwicanyi.
CIP Gahonzire asaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi kuko uretse kubifatirwamo bagahanwa ntakindi byabagezaho.
Polisi y’u Rwanda ivuga ishikamye ko itazihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’ituze by’abatuye u Rwanda.
Abaturage basabwa gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe ngo abakekwaho kwica amategeko bakurikiranwe.