Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyarugenge: Yafatanywe Inzoga Z’Inkorano Yari Ajyanye Mu Nkundamahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Nyarugenge: Yafatanywe Inzoga Z’Inkorano Yari Ajyanye Mu Nkundamahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 June 2025 1:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yari afite amacupa 300 y'inzoga z'inkorano.
SHARE

Saa tanu z’ijoro kuri iki Cyumweru tariki 15, Kamena, 2025, abapolisi bakorera mu Murenge wa Kimisagara bafatanye umugabo witwa Safari Adrien inzoga Polisi ivuga ko ari inkorano yari ajyanye mu isoko ryitwa Inkundamahoro.

Uwo mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatanywe amacupa 300 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, zitagira ikirango kivuga amazina yacyo, ariko we akavuga ko ari izo bita Kamboucha.

Yari aturutse mu  Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo aje kuzigurisha muri Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yibutsa abaturage ko gukora inzoga bitemewe kandi ko no kuzicuruza  zitujuje ubuziranenge nabyo bihanirwa.

Avuga ko ufatiwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa ibihano biremereye.

Iyo ubifatiwemo bikugusha mu bihombo no gufungwa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi yavugaga ko uwafatanywe ziriya nzoga afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara mbere yo kugezwa mu bugenzacyaha.

Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zifatwa nk’ibiyobyabwenge ‘byoroheje’.

Ubusanzwe  mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ni cyo cyemeza ibinyobwa bikoranye umusemburo wemewe kunyobwa.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganywa ni iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ibinyobwa bifite umusemburo urengeje 45%  kandi bidafite icyangombwa cyerekana ubuziranenge (S-Mark) gitangwa n’ikigo gishinzwe ubuzirange mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu gitabo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

TAGGED:GasaboInkundamahoroIsokoKigaliNyarugenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Parti Libéral Mu Ngamba Zo Kwihutisha NST 2
Next Article Umukobwa Wahagarariye u Rwanda Mu Banyamibare Agira Inama Bagenzi Be
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?