Nyaruguru: Mwarimu asanga kongera 10% ku mushahara w’abarimu bifitiye akamaro bamwe

Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaraye agejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, yavuze ko kimwe mu bintu Leta igiye guha mwarimu harimo kongera 10% ku mushahara we. Umwarimu umwe wo muri Nyaruguru yabwiye Taarifa ko kiriya cyemezo gifitiye akamaro abarimu bamwe.

Ngirente yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko ingamba Guverinoma yafashe zigamije gukomeza gukundisha abarimu umwuga wabo kandi n’abandi biga bagaharanira kuzaba abarimu.

Kimwe mu byo yavuze Leta yiyemeje gukora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ni ukongera 10% ku mushahara wa mwarimu kandi ibirarane bafitiwe na Leta bikishyurwa byose.

Dr Ngirente yavuze ko kugeza ubu abarimu bo mu Turere 16 bahawe ibirarane by’imishahara yabo kandi ko n’abatarishyurwa ‘bashonje bahishiwe.’

- Advertisement -

Yemeza ko abarimu batarahabwa ibirarane byabo bazabihabwa bitarenze mu mpeza z’icyumweru turimo cyatangiye ku wa Mbere taliki 30, Ugushyingo kikazarangira taliki 06, Ukuboza, 2020.

Mwarimu wo muri Nyaruguru avuga ko abo bizagirira akamaro ari abasanzwe bahembwa menshi.

Taarifa yavugishije umwarimu wo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru utashatse ko tumutangaza amazina atubwira ko ibyo Minisitiri Ngirente yavuze ari byiza ariko bizafasha cyane abize inderaburezi, basanzwe bahembwa menshi.

Ati: “ Nka mwarimu nsanga ntacyo bidutwaye kuko bidutera akanyabugabo, ariko nanone twebwe twigisha mu mashuri abanza nta kintu kinini bongereyeho kuko inyongera ya Frw 4000 cyangwa Frw 5000 iba nta kintu kinini ivuze iyo urebye uko ubuzima buhenze muri iki gihe. Bizafasha bariya bize KIE.”

Avuga ko byari bimenyerewe ko abigisha mu mashuri yisumbuye bahembwaga amafaranga menshi ugereranyije n’abigisha mu mashuri abanza, bityo akemeza ko byari bube byiza iyo amafaranga yagenewe abigisha mu mashuri abanza aza kuba menshi kurushaho.

Asanga imwe mu mpamvu zituma ibibazo by’abarimu bitinda gukemurwa ari uko ababahagarariye mu turere baba batazi neza ibibazo bya mwarimu.

Avuga ko iyo bagiye mu nama ya REB bagerayo bakaganira nayo ibyerekeye imigambi uturere dufite kugira ngo twese imihigo mu by’uburezi, ariko ntibahingutse ibibazo nyabyo bya mwarimu.

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version