Twese tuzi ko akarengane na ruswa bidindiza iterambere, tubirwanye- Perezida Kagame

Perezida Kagame arangije kumva indahiro ya Madeleine Nirere

Nyuma yo kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru Madamu Madeleine Nirere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwibutsa abari aho ko akarengane na ruswa bidindiza iterambere kandi bigapyinagaza umuturage, abasaba kuzakorana n’Umuvunyi bakabihashya.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibigo byo kurwanya ruswa n’akarengane byashyizweho bityo ko bigomba gukora akazi bishinzwe.

Avuga ko buri kigo cyahawe uburyo bwose bwo gukora akazi gishinzwe bityo ko kigomba kugakora kidasiganya ikindi.

Perezida Kagame ati: “ Twese dukora ibyo dushinzwe kugira ngo duhashye ruswa. Dufite inzego zashyizweho kugira ngo turwanye ruswa kandi buri rwego rufite ibyangombwa byose kugira ngo rukore.”

- Advertisement -

Yashimiye Madamu Nirere Madeleine wemeye gukora neza inshingano yahawe z’Umuvunyi mukuru, ariko asaba n’abandi kuzamufasha.

Yarangije amwifuriza akazi keza.

Perezida Paul Kagame

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version