Abahinzi b’Icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima ko hari umushoramari wabafashije kubona uko bahinga icyayi ku butaka bavuga ko mbere bwabapfiraga ubusa.
Mbere y’uko batangira kubuhingaho icyayi, bwari buteyeho ishyamba ridatitse ndetse n’ibyatsi bita amashinge.
Umushinga SCON niwo wafashije abaturage guhinga icyayi ubaha inguzanyo ya Frw 900,000 yo gushora kuri buri hegitari ihinzweho icyayi.
Uwayagurijwe ayishyura ari uko icyayi cyeze akakigurisha akabona akabona uko yishyura.
Nta nyungu ku nguzanyo yakwa.
Bariya bahinzi bavuga ko ubuhinzi bw’icyayi bwatumye imibereho yabo itera imbere mu nzego zinyuranye.
Uyu mushinga SCON ukorana n’umushoramari w’’Umwongereza Sir Ian Wood.
Aherutse gusura bariya bahinzi ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana.
Intego yarwo yari ukubashishikariza gukomeza kwita ku cyayi.
Sir Ian Wood yashimye bariya bahinzi uburyo bakora kugira ngo batere imbere, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu murimo wabo.
Minisitiri Dr Mukeshimana we yasabye abahinzi guhugukira ubuhinzi bw’icyayi kuko ari ubuhinzi bw’igihe kirambye.
Ku bibazo by’imihanda igera mu mirima y’icyayi kugira ngo byorohere imodoka zitwara umusaruro, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwijeje ko bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere.
Uriya mushinga SCON ukorana n’abahinzi 1300.
Umunyamakuru wa RBA wabasuye avuga ko bamaze guhinga hegitari zisaga 1170 mu Mirenge ya Kibeho, Cyahinda, Munini, Mata, Ruramba na Busanze.