Icyamamare mu gutera urwenya wamamaye ku izina rya Nyaxo ariko ubundi witwa Olivier Kanyabugande yaraye akoresheje ikiganiro cyacagaho ako kanya cy’urwenya yacishije kuri TikTok kitajyanye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rurimo.
Mu gihe icyo kiganiro cyahitaga, hari abamusabye kugihagarika kuko cyari giciyeho mu gihe kidakwiye abima amatwi.
Icyakora aho akirangirije, yihutiye kujya ku mbuga ze, asaba imbabazi abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange.
Mu kiganiro cye yari ayoboye agihuriyeho n’urubyiruko rumukurikira, bateye urwenya biratinda!
Ubwo yasabaga imbabazi yagize ati: “Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nyaxo avuga ko yigaye kuko ibyo gutera urwenya ntaho bihuriye n’ibihe Abanyarwanda barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akasegura kuwo ariwe wese byaba byakomerekeje.
RIB yatangaje ko hagiye gusesengurwa ibyaraye bibaye hanyuma hakazagira igikorwa nyuma.
Urwenya rwa Nyaxo rwaje mu ijoro abantu bari bamaze umwanya muto bavuye kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe imibiri irenga 100,000.