Uyu mukambwe uri mu bubahwa cyane muri Afurika kubera uburyo bwo kunga abayituye, nyuma yo guhura na Paul Kagame, yahuye na mugenzi we wa DRC Félix Tshisekedi.
Asanzwe ari umwe mu bahuza bashyizweho na EAC na SADC ngo bahuze u Rwanda na DRC ku mu bibazo by’umutekano muke buri gihugu muri ibi gishinja ikindi kugiteza.
Ahuye na Tshisekedi nyuma y’umunsi umwe ahuye na Perezida Kagame.
Bahuye mu masaha y’umugoroba ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izireba Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ibindi by’ingenzi k’Umgabane wa Afurika no ku isi muri rusange.
Bucyeye, ni ukuvuga kuwa Gatatu tariki ya 25 Kamena, Obasanjo yageze i Kinshasa ahura na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nawe baganiriye ibyo gushaka ibisubizo ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Obasanjo yavuze ko arimo kugenzura amahirwe yose ahari ku bijyanye n’imibanire hagati y’u Rwanda na DRC, kugira ngo amahoro aboneke.
Ati: “Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banjye bombi bo mu Rwanda no muri RDC biri ku murongo mwiza.”
Yavuze ko azahita ajya i Lomé muri Togo guha raporo Perezida Faure Gnassingbé, umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, akaba yarashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Abandi bahuza bakorana nawe ni Uhuru Kenyatta wategetse Kenya, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique na Sahle-Work Zewde wategetse Ethiopia.