Nyuma Ya Koreya Ya Ruguru, Putin Yageze Muri Vietnam

Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yageze muri Vietnam mu ruzinduko rw’akazi.

Agezeyo akubutse muri Koreya ya Ruguru aho yaganiriye na mugenzi we Kim Jon Un bakanasinya amasezerano akomeye arebana no gufatanya mu bya gisirikare n’ubukungu.

Koreya ya ruguru yemereye Putin kuzamufasha mu bya gisirikare kugira ngo akomeze arwane kandi azatsinde intambara arwana na Ukraine, yo ikaba ishyigikiwe n’Abanyamerika n’Abanyaburayi.

Mu masezerano ibihugu byombi byasinye kandi harimo  ay’uko kimwe cyatabara ikindi mu gihe cyaba gitewe.

- Advertisement -

Bivuze ko Amerika iramutse iteye kimwe muri ibi bihugu, ikindi cyagitabara.

Amerika hamwe n’inshuti zayo z’Abanyaburayi bari basanzwe bafite amakuru y’uko Koreya ya Ruguru iha Uburusiya intwaro ariko birashoboka ko ubu bwoba buri bwiyongere nyuma y’isinywa ryariya masezerano.

Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko iyi imikoranire iteje inkeke ndetse ngo Koreya ya Ruguru ikora nabi iyo ihaye Uburusiya intwaro zo ‘kumara Abanya Ukraine.’

Putin yaherukaga muri Koreya ya Ruguru mu mwaka wa 2000, icyo gihe nabwo akaba yarahuye na Se wa Kim.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Putin yagize ati: “ Muri iki gihe duhanganye n’abantu bashaka gukomeza kugira isi akarima kabo, abo bakaba  ari Leta zunze ubumwe z’Amerika n’inshuti zabo”.

Umubano wa Koreya ya Ruguru n’Uburusiya watangiye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Hari nyuma y’intambara cyarwanye na Koreya y’Epfo yo ikaba yari ishyigikiwe na Amerika kandi n’ubu iracyayishyigikiye.

Ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine muri Gashyantare, 2022, amahanga menshi yabuhaye akato ariko bukomeza kuba inshuti ndetse ikomeye ya Koreya ya ruguru.

Twababwira kandi ko Koreya ya Ruguru nayo iri mu bihano yashyiriweho n’Umuryango w’Abibumbye guhera mu mwaka wa 2006 kubera kwanga kuzibukira gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi.

Byatumye hari bimwe iki gihugu gihomba ndetse hari abavuga ko kiri mu bihugu bitari ibya Afurika bikeneye ibiribwa byinshi.

Mu gukorana n’Uburusiya, Koreya ya ruguru yizeye kuzabona ibinyampeke ikeneye ngo igaburire abantu bayo.

Ibyo birimo cyane cyane ingano.

Nyuma yo gusura Koreya ya ruguru akahavana ishama n’isheja, Putin arakomereza uruzinduko rwe muri Vietnam.

Uko bigaragara n’i Hanoi araza kuhakirirwa neza.

Vietnam ni kimwe mu bihugu byazamuye ubukungu bwabyo.

Inganda zacyo zikora neza kandi yakoze uko ishoboye yubaka ububanyi n’amahanga butuma ibana neza n’uwo ari we wese n’ubwo yakomeje kugira ubuyobozi bwa Gikomunisiti.

Abayobozi b’i Hanoi( Umurwa mukuru wa Vietnam) birinze kugira aho bahengamira mu mibanire ihoramo impagarara hagati y’Ubushinwa n’Amerika.

Ibi bihugu bihora bishaka kurushanwa ijambo hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu gace Ubushinwa buherereyemo ko mu Nyanja ya Pacifique y’Amajyepfo.

Muri Vietnam Putin araganira na Perezida wayo witwa To Lam na Nguyen Phu Trong usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’Abakomunisiti riyobora iki gihugu mu myaka myinshi ishize.

Yaba Perezida wa Amerika Biden yaba n’uw’Ubushinwa Xi bose basuye Vietnam ngo barebe uko bayigiramo ijambo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version