Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Ya Koreya Ya Ruguru, Putin Yageze Muri Vietnam
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nyuma Ya Koreya Ya Ruguru, Putin Yageze Muri Vietnam

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2024 7:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yageze muri Vietnam mu ruzinduko rw’akazi.

Agezeyo akubutse muri Koreya ya Ruguru aho yaganiriye na mugenzi we Kim Jon Un bakanasinya amasezerano akomeye arebana no gufatanya mu bya gisirikare n’ubukungu.

Koreya ya ruguru yemereye Putin kuzamufasha mu bya gisirikare kugira ngo akomeze arwane kandi azatsinde intambara arwana na Ukraine, yo ikaba ishyigikiwe n’Abanyamerika n’Abanyaburayi.

Mu masezerano ibihugu byombi byasinye kandi harimo  ay’uko kimwe cyatabara ikindi mu gihe cyaba gitewe.

Bivuze ko Amerika iramutse iteye kimwe muri ibi bihugu, ikindi cyagitabara.

Amerika hamwe n’inshuti zayo z’Abanyaburayi bari basanzwe bafite amakuru y’uko Koreya ya Ruguru iha Uburusiya intwaro ariko birashoboka ko ubu bwoba buri bwiyongere nyuma y’isinywa ryariya masezerano.

Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko iyi imikoranire iteje inkeke ndetse ngo Koreya ya Ruguru ikora nabi iyo ihaye Uburusiya intwaro zo ‘kumara Abanya Ukraine.’

Putin yaherukaga muri Koreya ya Ruguru mu mwaka wa 2000, icyo gihe nabwo akaba yarahuye na Se wa Kim.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Putin yagize ati: “ Muri iki gihe duhanganye n’abantu bashaka gukomeza kugira isi akarima kabo, abo bakaba  ari Leta zunze ubumwe z’Amerika n’inshuti zabo”.

Umubano wa Koreya ya Ruguru n’Uburusiya watangiye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Hari nyuma y’intambara cyarwanye na Koreya y’Epfo yo ikaba yari ishyigikiwe na Amerika kandi n’ubu iracyayishyigikiye.

Ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine muri Gashyantare, 2022, amahanga menshi yabuhaye akato ariko bukomeza kuba inshuti ndetse ikomeye ya Koreya ya ruguru.

Twababwira kandi ko Koreya ya Ruguru nayo iri mu bihano yashyiriweho n’Umuryango w’Abibumbye guhera mu mwaka wa 2006 kubera kwanga kuzibukira gahunda yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi.

Byatumye hari bimwe iki gihugu gihomba ndetse hari abavuga ko kiri mu bihugu bitari ibya Afurika bikeneye ibiribwa byinshi.

Mu gukorana n’Uburusiya, Koreya ya ruguru yizeye kuzabona ibinyampeke ikeneye ngo igaburire abantu bayo.

Ibyo birimo cyane cyane ingano.

Nyuma yo gusura Koreya ya ruguru akahavana ishama n’isheja, Putin arakomereza uruzinduko rwe muri Vietnam.

Uko bigaragara n’i Hanoi araza kuhakirirwa neza.

Vietnam ni kimwe mu bihugu byazamuye ubukungu bwabyo.

Inganda zacyo zikora neza kandi yakoze uko ishoboye yubaka ububanyi n’amahanga butuma ibana neza n’uwo ari we wese n’ubwo yakomeje kugira ubuyobozi bwa Gikomunisiti.

Abayobozi b’i Hanoi( Umurwa mukuru wa Vietnam) birinze kugira aho bahengamira mu mibanire ihoramo impagarara hagati y’Ubushinwa n’Amerika.

Ibi bihugu bihora bishaka kurushanwa ijambo hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu gace Ubushinwa buherereyemo ko mu Nyanja ya Pacifique y’Amajyepfo.

Muri Vietnam Putin araganira na Perezida wayo witwa To Lam na Nguyen Phu Trong usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’Abakomunisiti riyobora iki gihugu mu myaka myinshi ishize.

Yaba Perezida wa Amerika Biden yaba n’uw’Ubushinwa Xi bose basuye Vietnam ngo barebe uko bayigiramo ijambo.

TAGGED:AmahangaAmerikaPutinUburusiyaVietnam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukungu Bw’u Rwanda Bukomeje Kuzamuka
Next Article Umusaruro W’Ibyo Ingabo Na Polisi Bagejeje Ku Baturage Urivugira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?