Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Y’Igihe Kinini Muyango Agiye Gutaramira Abakunda Gakondo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Nyuma Y’Igihe Kinini Muyango Agiye Gutaramira Abakunda Gakondo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2022 12:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022, umwe mu bahanzi b’injyana gakondo wamamaye witwa Muyango arataramira Abanyarwanda bakunda indirimbo gakondo. Ni igitaramo Ikigo Green Hills cyatumiyemo Muyango na Buravan kiswe Izuba ry’Amahoro .

Buravan asanzwe akora  mu njyana mvamahanga ya R&B.

Igitaramo cy’aba bahanzi kirabera mu nzu mberabyombi by’Ikigo cy’Amashuri kitwa Green Hills Academy.

Ubuyobozi bw’iki kigo nibwo bwatumiye Muyango n’Imitali.

Muyango n’Imitari bakiri bato

Ikigo cya ba rwiyemezamirimo biyemeje gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa byerekana umuco w’Abanyarwanda bo hambere kitwa Urugwiro Consult nicyo gicunga ibikorwa bya Muyango n’imitari.

Ibyo bita ‘Management’.

Uyobora iki kigo witwa Yvan Ngenzi yabwiye Taarifa ko hari igitaramo nyirizina cya Muyango gikomeye bari gutegura kizaba taliki 25, Werurwe, 2022 kizabera i Nyarutarama ahitwa Crown Conference Hall.

Intego y’igitaramo ni ukongera gushimisha Abanyarwanda bari bakumbuye ibitaramo bya Muyango.

Mu gitaramo kiswe ‘ Muyango Mu Nganzo Iganje,’ uriya muhanzi azaririmbira abakunzi be indirimbo bakunze.

Umuyobozi mukuru wa Urugwiro Consult
Afatanyije na Kananura Didier

Igitaramo cya Muyango kizaba kuri iriya taliki kiswe ‘Muyango Mu  Nganzo Iganje.’

Mu gitaramo kiri bube kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022 abakitabira barabanza bapimwe icyorezo COVID-19 .

Kwinjira ni Frw 5000 byishyurirwa ahantu hatandukanye harimo n’aho igitaramo nyirizina kiri bubere.

Igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022 bakise Izuba ry’Amahoro

Ubusanzwe Muyango ni umwe mu bahanzi bakuru haba mu myaka ndetse no mu nganzo.

Yaririmbye indirimbo z’Ikinyarwanda zikundwa n’ingeri zitandukanye zirimo Karame Nanone, Sabizeze, Gisa, Musaniwabo, Inzozi Narose, Zarwaniyinka, Urabaramutse, Inyundo n’izindi.

Nyuma y’igitaramo ari bukore kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe yise ‘Izuba ry’Amahoro’, azakora ikindi taliki 25, Werurwe, 2022 yise Inganzo IGANJE.

Iki cyo kizaba mu mpera za Werurwe, 2022

 

TAGGED:featuredGakondoIgitaramoMuyangoNyarwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amoko, Odinga, Ruto… Uko Impuguke Ibona Amatora Agiye Kuba Muri Kenya
Next Article Iyo Ucururiza Mu Gikari Urahomba- Inama Ya Rwiyemezamirimo W’Umugore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?