Nyuma Y’Igihe Kinini Muyango Agiye Gutaramira Abakunda Gakondo

Kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022, umwe mu bahanzi b’injyana gakondo wamamaye witwa Muyango arataramira Abanyarwanda bakunda indirimbo gakondo. Ni igitaramo Ikigo Green Hills cyatumiyemo Muyango na Buravan kiswe Izuba ry’Amahoro .

Buravan asanzwe akora  mu njyana mvamahanga ya R&B.

Igitaramo cy’aba bahanzi kirabera mu nzu mberabyombi by’Ikigo cy’Amashuri kitwa Green Hills Academy.

Ubuyobozi bw’iki kigo nibwo bwatumiye Muyango n’Imitali.

- Advertisement -
Muyango n’Imitari bakiri bato

Ikigo cya ba rwiyemezamirimo biyemeje gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa byerekana umuco w’Abanyarwanda bo hambere kitwa Urugwiro Consult nicyo gicunga ibikorwa bya Muyango n’imitari.

Ibyo bita ‘Management’.

Uyobora iki kigo witwa Yvan Ngenzi yabwiye Taarifa ko hari igitaramo nyirizina cya Muyango gikomeye bari gutegura kizaba taliki 25, Werurwe, 2022 kizabera i Nyarutarama ahitwa Crown Conference Hall.

Intego y’igitaramo ni ukongera gushimisha Abanyarwanda bari bakumbuye ibitaramo bya Muyango.

Mu gitaramo kiswe ‘ Muyango Mu Nganzo Iganje,’ uriya muhanzi azaririmbira abakunzi be indirimbo bakunze.

Umuyobozi mukuru wa Urugwiro Consult
Afatanyije na Kananura Didier

Igitaramo cya Muyango kizaba kuri iriya taliki kiswe ‘Muyango Mu  Nganzo Iganje.’

Mu gitaramo kiri bube kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022 abakitabira barabanza bapimwe icyorezo COVID-19 .

Kwinjira ni Frw 5000 byishyurirwa ahantu hatandukanye harimo n’aho igitaramo nyirizina kiri bubere.

Igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022 bakise Izuba ry’Amahoro

Ubusanzwe Muyango ni umwe mu bahanzi bakuru haba mu myaka ndetse no mu nganzo.

Yaririmbye indirimbo z’Ikinyarwanda zikundwa n’ingeri zitandukanye zirimo Karame Nanone, Sabizeze, Gisa, Musaniwabo, Inzozi Narose, Zarwaniyinka, Urabaramutse, Inyundo n’izindi.

Nyuma y’igitaramo ari bukore kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe yise ‘Izuba ry’Amahoro’, azakora ikindi taliki 25, Werurwe, 2022 yise Inganzo IGANJE.

Iki cyo kizaba mu mpera za Werurwe, 2022

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version