Iyo Ucururiza Mu Gikari Urahomba- Inama Ya Rwiyemezamirimo W’Umugore

Umugore wiyemeje gutunganya ubuki kugira ngo abugurishe haba mu Rwanda  no mu mahanga wari waje mu imurikagurisha ryiswe ‘Le Village de la Femme’ witwa Uwibona Jeanne Sheila yabwiye Taarifa ko iyo umuntu acururiza mu gikari( ahahirereye) ibye bidatera imbere.

Yavuze ko kuba yaje kwifatanya na bagenzi be kumurika ibyo bakora ari ikintu buri wese yagombye gukora kuko bifasha abakiliya kumenya aho bahahira ibintu bitandukanye.

Ati: “ Burya iyo ucuruza ariko ntugeze kuri benshi ibyo ukora biguma aho uri, bikagurwa na bacye, ariko iyo uhuye n’abandi bituma waguka. Buriya iyo ubashije kugira imbaraga zo gutangira  ikintu cya business, ni intambwe ikomeye.”

Ubuki bwa Uwibona

Uwibona Jeanne Sheila avuga ko umugore usanzwe akora ubushabitsi(ubucuruzi) aba agomba gushaka aho amurikira ibyo akora kugira ngo bitaguma iwe gusa .

Avuga ko muri iki gihe, inzego nyinshi zafunguye kubera ko COVID-19 yagenje amaguru macye, ngo ni ngombwa ko buri wese ufite icyo akora agomba kwegera bagenzi be akabibereka cyane cyane ahantu hahurira ba mukerarugendo nko mu mahoteli n’ahandi.

Uwibona Jeanne Sheila  afite uruganda rutunganya ubuki rukorera ahitwa Gacuriro.

Taliki 123, Nzeri, 2022 yabwiye Taarifa ko yarushinze  kugira  ngo atunganye ubuki bukwiye kuribwa n’Umunyarwanda.

Le Village de la Femme: Imurikagurisha ry’Abanyarwandakazi.

Uyu afite igikorwa cyo gufasha abana kugira imibereho myiza

Abagore 45 bafite ibigo bikora ibikoresho na serivisi bitandukanye bahuriye muriKigali Marriot kugira ngo baganire na bagenzi babo babatanze mu bucuruzi bahungukire ibitekerezo byo kwiteza imbere.

Barimo abakora imyenda, imitako, abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, abatanga serivisi zo guhahira kuri murandasi(e-commerce) n’abandi.

Chystel Intaramirwa wateguye ririya murikagurisha afatanyije n’umuvandimwe we Mutumwinka Aretha yabwiye Taarifa ko igitekerezo cyo guhuriza hammwe bariya bagore byakozwe mu rwego rwo kubaha urubuga rwo guhura, buri wese akigira ku wundi.

Avuga ko kwigira ku wundi bizatuma abagore bitabiriye ririya murikagurisha babona aho bagurishiriza ibyo bakoze kandi bakungurana ubumenyi bwerekeye uko banoza ibyo bakora.

Intaramirwa avuga ko ubucuruzi bwinshi bwa bariya bagore bugiciriritse bityo ngo kubahuza ni ukubaha amahirwe yo kwaguka, bakamenya ibyo abandi babarushije.

Ati: “Ni urubuga ruba ahandi ku isi rwitwa Le Village de la Femme, rugamije guha abagore umwanya wo kumenyana no kubwirana ibyo bakora hagamijwe ko bamwe bigira kandi bakungukira ku bandi. Ni networking…”

Chrystel Intaramirwa, umwe mu bateguye ririya murikagurisha

Mu gutoranya abitabiriye ririya murikagurisha, hatanzwe amahirwe itangazo ry’abashaka kuyitabira rirahitishwa.

Chystel Intaramirwa avuga ko  imurikagurisha batangije  kuri uyu wa Gatanu taliki 18, Werurwe, 2022 rizaba ngarukamwaka kandi rikabera ahagutse kurushaho.

Ryitabiriwe n’abagore baturutse no mu Ntara z’u Rwanda.

Bamurika byinshi bakora

Hari bamwe baje kumurika ubuki batunganyiriza i Musanze.

Mu bafatanyabikorwa muri iri murikagurisha hazaba harimo abafatanyabikorwa nka Banki ya Kigali, RSSB, MTN, ACCESS Bank na  Rwandair n’ibindi bigo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version