Nyuma Y’Imyaka 46 Urugomero Rwa Rusumo Rugiye Gutahwa

Mu mwaka wa 1977 nibwo abayoboraga Uburundi, u Rwanda na  Tanzania batekereje uko hahuzwa imbaraga ku ruzi rw’Akagera hakubakwa urugomero rwo guha amashanyarazi ibi bihugu. Nyuma y’imyaka 46, bitagenyijwe ko mu Ukuboza, 2023 ari bwo ruzatahwa.

Ibibazo by’ubukungu bwahungabanye mu bihe bitandukanye kuva iki gitekerezo cyahangwa kubera impamvu za Politiki imbere mu bihugu no ku rwego mpuzamahanga biri mu byadindije cyane uyu mushinga.

Urugomero rwa Rusumo ruzaha ibi bihugu megawatts 80 zizasaranganywa kugira ngo aho amashanyarazi ari make, abandi babe bayabagurisha ku giciro cyumvikanyweho.

Buri gihugu kizahabwa megawatts 20 zirengaho nkeya kugira ngo ayo mashanyarazi yunginire ayo gisanganywe bityo ateze imbere ubucuruzi bw’ingeri zitandukanye zigikorerwamo.

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe aho uru rugomero rwubatswe bavuga ko ubwo ariya mashanyarazi azaba yabonetse, bizabafasha gukomeza amajyambere batangiye.

Mukamana: “N’ubwo dufite amashanyarazi muri rusange, ariko hari ubwo agira atya akabura. Twifuza ko twagira amashanyarazi ahoraho bigatuma natwe imirimo yacu ikomeza gukorwa nta kidobya.”

Inama ya 15 y’Abaminisitiri bafite iby’ingufu mu nshingano zabo yo gusuzuma aho imirimo yo kubaka no  kuzuza uru rugomero igeze, yaraye ibahurije mu Ntara ya Ngara muri Tanzania yasanze kurwubaka bigeze  kuri 99.7%.

Kurwubaka byakozwe ku bufatanye bw’ibigo bikurikirana iby’ingufu muri ibi bihugu ari  byo REG yo mu Rwanda, TANESCO muri Tanzania na Régie Des Eaux yo mu Burundi.

Dr Jimmy Gasore uyobora Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda avuga ko mu nama yagiranye na bagenzi yabahurije Ngara muri Tanzania basuzumye uko umuriro ugera mu Burundi binyuze mu mashini iherutse gutangira gukora kandi ngo basanze agerayo neza.

Icyakora ngo hari imashini ebyiri zikiri mu igerageza.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko kubaka ruriya rugomero bigiye kurangira

Dr Gasore ati: “…Ubu hari imashini ebyiri ziri muri testing, bikaba biteganyijwe ko mu kwezi kwa cumi[Ukwakira] imashini zose zizaba zikora neza. Twateganyije ko uruganda rwose rwazatahwa mu kwezi kwa cumi n’abiri[Ukuboza]ariko urebye na mbere y’ukwezi y’ukwezi kwa cumi n’abiri, imashini zizaba ziri gukora.”

Avuga ko italiki nyayo yo kurutaha izatangazwa nyuma yo kuganirwaho n’Abakuru b’ibihugu uru rugomero ruzaha amashanyarazi

Imibare yo muri Werurwe, 2022 igaragaza ko Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi mu Rwanda ari  Kicukiro ndetse na  Nyaruguru ariko iyi yo yiganjemo amashanyarazi atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rirenga  61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) arenga 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko( sources) atari asanzwe arenga ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi nk’uko imibare yo muri 2022 yabigaragazaga ni Akarere ka Gakenke.

Icyakora hari ingamba zo kugaha amashanyarazi agahagije, akazatangwa n’uruganda rwayo ruri kubakwa ku Ruzi rwa Nyabarongo mu masangano yarwo hagati y’Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke.

Ruzubakwa n’ikigo cy’Abashinwa kitwa SINOHYDRO rukaba rukora ku Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.

Amafoto y’uko uru ruganda rukora:

Abahanga bafashe uruzi rw’Akagera barubuza gutambuka, inguzo amazi yarwo yamanukanaga bazibyazamo amashanyarazi
Abayobozi beretswe kuri za mudasobwa za rutura uko aya mashanyarazi akorwa n’uko asaranganywa
Iki cyumba kirimo imashini za rutura zikora akazi gatuma amashanyarazi aboneka.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version