Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Y’Imyaka Ine Rayon ‘Yashoboye’ Gutsinda Kiyovu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Nyuma Y’Imyaka Ine Rayon ‘Yashoboye’ Gutsinda Kiyovu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2023 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kiyovu yagerageje kwishyura igitego cya Rayon ariko biranga
SHARE

Umukino wa nyuma w’irushanwa “RNIT Savings Cup” waraye uhuje Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 na Rayon Sports warangiye iyi kipe itsinze Kiyovu ibitego 3-0.

Wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 8 Nzeri 2023.

‘RNIT Savings Cup’ ni irushanwa ryahuje amakipe ane ari  muri ½, ayo akaba ari Rayon Sports isezerera AS Kigali naho Kiyovu Sports itsinda Etoile del’Est.

Ikigega cyo kwizigamira ‘RNIT Iterambere Fund’ nicyo cyariteguye ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri B&B Burudani Mix Festival III.

Amafaranga abafana baguze amatike muri iyi mikino ya RNIT Savings Cup yahise aba umugabane wabo w’ubwizigamire muri iki kigega.

Mbere y’uko umukino wa nyuma uba, hari habanje uwahuje Etoile de l’Est yatsinze AS Kigali igitego 1-0, ihembwa imidali na miliyoni 1 Frw.

Ubwo Rayon Sports yatangiraga gukina na Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma yakinnye neza ubwo yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko habura utsinda.

Rayon Sports yabonye andi mahirwe ku munota wa 13, ariko Musa Esenu ateye umupira, umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Ramadhan yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina, itsindwa neza na Héritier Nzinga Luvumbu.

Abatoza ba Kiyovu babonye ko ibintu bikomeye bahita basimbuza abakinnyi bakuramo Tuyisenge Hakim asimburwa na Mugenzi Cédric.

Uyu yari asanganywe imvune nk’uko na mugenzi we wa Rayon Sports witwa Youssef Rharb nawe byari uko.

Bidatinze ndetse Rharb yaje gusimbuzwa Ndekwe Félix.

Ku munota wa 53, Eric Iracyadukunda wa Kiyovu yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Ojera Joackiam, iyo karita ikaba ivunjwamo amakarita abiri y’umuhondo.

Mu mbaraga zayo zose, Kiyovu yagerageje kwishyura igitego yatsinzwe rugikubita ariko biranga.

Ntibyatinze, ahubwo Rayon Sports itsinda icya kabiri cyatsinzwe na Luvumbu ku munota wa 27 w’uyu mukino.

Rayon Sports yaje kwihaniza Kiyovu Sports iyitsinda igitego cya gatatu kinjiye mu minota mike yakurikiye icya kabiri kuko cyanyoye ku munota wa 85 gitsinzwe na Charles Baale winjiye mu kibuga asimbura Mugadam.

Iki gitego cyinjiye ubwo Ojera Joackiam yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu Kalyowa kuwufata ngo awukomeze biramunanira, Baale agitsinda atyo!

Imyaka yari ibaye  ine Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports kuko yabiherukaga tariki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga 1-0.

Rayon Sports yegukanye iki gikombe yahawe miliyoni 3 Frw n’imidali, Kiyovu itahana Miliyoni Frw 1.5 n’imidali.

#RNITSavingsCup 2023 is added in our Trophy Cabinet!!! More to come this season!!!

Cheers from The President UWAYEZU
🍻🍺

Enjoy SKOL Lager tonight #Road2OurDreams @SkolRwanda pic.twitter.com/T9FMIOh8Qi

— Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 8, 2023

TAGGED:BaalefeaturedIrushanwaKiyovuLuvumbuRayonUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RBA Yahembye Umukozi Wayibye Imashini 3
Next Article U Rwanda Rurashaka Gusubiza Abana Bose Mu Ishuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?