Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda ari yo ishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’abikorera bicunga umutekano, ikareba niba ibyo batojwe babikora koko.
Abajijwe niba Polisi hari icyo ikora cyo gucyebura abakoresha muri ibyo bigo ngo bishyure abo bakoresheje mu gihe hari abatatse ko bambuwe, CP Kabera yabwiye Taarifa ko Polisi icyo ikora ari ukubacyebura, ariko uruhare runini ruba rushingiye ku biteganywa n’Itegeko ry’umurimo n’ibikubiye mu masezerano y’akazi.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, mu Rwanda hari ibigo by’abikorera 16 bitanga serivisi zo gucungira umutekano abantu cyangwa ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera.
Nk’uko bijya biba n’ahandi mu bakoresha, hari ubwo bambura cyangwa bagacyererwa kwishyura abakozi cyangwa se bakabirukana mu buryo budakurikije amategeko.
Bamwe mu bakorera ibigo byigenga bicungira abandi umutekano bagaragaye kenshi mu itangazamakuru batakamba ko abakoresha babo babambuye.
Hari ubwo babyita kubambura kandi ari ugutinda kubishyura, gusa nanone Abanyarwanda baca umugani ngo ‘utakwambuye aragucyerereza.’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abakora ibyo, baba barengereye kuko buri ruhande ruba rugomba gukurikiza ibikubiye mu masezerano rwagiranye n’urundi.
Ati: “ Twe nka Polisi icyo dushinzwe ni ukureba niba abo twatoje gucungira abandi umutekano babikora kinyamwuga. Iyo hari ahavuzwe ikibazo nk’icyo umbajije twe dutanga inama z’uburyo cyacyemuka ariko ntitwabijyamo cyane kuko biba bishingiye ku itegeko ry’umurimo cyangwa amasezerano hagati y’umukozi n’umukoresha.”
Batorezwa i Gishari…
Mu nshingano Polisi ifite, harimo n’urwo gutoza abazarindira abandi umutekano. Aba batorezwa mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni ishuri riyoborwa na Commissioner of Police( CP) Robert Niyinshuti.
Uyu muyobozi aherutse kwakira Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zambia uri mu Rwanda witwa DIGP Doris Nayame Chibombe.
Yari yagiye i Gishari kureba ahatangirwa amahugurwa y’abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano,.
Yageze yo yerekwa ibikoresho byifashishwa mu gutanga ariya mahugurwa, amashuri bigiramo, amacumbi n’ibindi bikorwaremezo biri muri ririya shuri.
CP Niyonshuti yasobanuriye bariya bashyitsi ko mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kwita ku bigo byigenga bicunga umutekano harimo no guha amahugurwa abakozi babyo.
DIP Doris Nayame Chibombe yishimiye ibyo yabonye muri PTS-Gishari, avuga ko ari byiza ndetse Polisi ya Zambia igomba kubyigiraho nayo ikazabyifashisha.
Yagize ati: “ Twabonye inzu mwigishirizamo kurasa, amashuri agezweho aho umwarimu ashobora kwigisha abanyeshuri batari mu ishuri (Smart Classrooms), ibikoresho by’imfashanyigisho mwifashisha mwigisha n’ibindi bikorwaremezo biri hano. Ni byiza biragaragaza ko umuntu wigira hano yiga neza akajya mu kazi akagakora kinyamwuga, natwe urugendo rwcu nicyo rugamije hari ibyo tuzabigiraho tukajya kubyifashisha iwacu mu guhugura abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano.”
DIGP Doris Nayame Chibombe n’intumwa bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu, tariki ya 07 Gashyantare bakaba barasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.