Nyuma Yo Kurasirwa Mu Ruhame Shinzo Abe Wabaye Minisitiri W’Intebe W’u Buyapani YAPFUYE

Nyuma yo kuraswa amasasu abiri mu gituza ubwo yagezaga ijambo ku baturage ababwira imigambi afite yo kuzajya muri Sena y’u Buyapani, amakuru atangazwa na CNN avuga ko Shinzo Abe yapfuye.

Yarashwe n’umusore ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bateraniye ahitwa Nara. Ari kwiyamamariza kuzaba umusenateri muri iki gihugu cya gatatu gikize kurusha ibindi ku isi.

Amatora y’abagize Sena azaba ku Cyumweru taliki 10, Nyakanga, 2022.

Yarashwe mu gituza ahita yihutanwa kwa muganga ariko kugeza ubu nta makuru ahamye avuga ko amerewe aratangazwa.

Uwamurashe ni umusore wari wazanye imbunda yayihishe mu kintu gituma ntawacyeka ko irimo, amurasa amuturutse mu bitugu.

Abe yari 67.

Ababonye araswa bavuga ko isasu ryamukorekeje ahita yikubita hasi, abashinzwe umutekano we biruka bajya kumufata ngo barebe niba agihumeka ariko banamujyane kwa muganga.

Itangazamakuru rwo mu Buyapani rivuga ko Polisi y’aho yafashe umusore ukekwaho kiriya gitero cyagabwe ku munyacyubahiro nka Shinzo Abe.

Iby’uko yarashwe kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe witwa Hirokazu Matsuno.

Nyuma y’uko inkuru isakaye ku isi, abayobozi bakomeye bamaganye kiriya gitero bavuga ko ibyabaye bibabaje kandi ko uwabikoze n’abandi bafatanyije bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Abamaganye biriya bitero barimo Ambasaderi w’Amerika mu Buyapani witwa Rahm Emmanuel, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken,  abayobozi bakuru muri Indonesia, Taiwan n’ahandi.

Shinzo Abe yavuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye.

Yasimbuwe na Yoshihide Suga nawe waguye atararangiza umwaka muri izi nshingano.

Amafoto: Uwahoze Ari Minisitiri W’Intebe W’u Buyapani Yarashwe

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version