Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Yo Kwihuza Na M23, Nangaa Yatangaje Intambara Izamugeza I Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwihuza Na M23, Nangaa Yatangaje Intambara Izamugeza I Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2023 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri X hari video nto igaragaza Corneille Nangaa ari kumwe na Bertrand Bisimwa na Gen Makenga Sultan baganira n’abandi basirikare bakuru. Yahise afata ijambo abwira abaturage bose ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko we nabo bafatanyije biyemeje gutangiza intambara izarangira ari uko bageze i Kinshasa.

Ni ikiganiro gito kiri muri video yacishije kuri X aho yavugaga ko ibyatangajwe ko byavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu ari ikinamico yakinwe n’abayoboke ba Felix Tshisekedi.

Yavuze ko umuti nyawo wo gukura Tshilombo( Tshisekedi)ku butegetsi ari ugufata intwaro bakamurasa kandi ngo intego ni kugenda kugera bageze i Kinshasa.

#RDC: Depuis #Rutshuru où il se trouve, @CNangaa chef de l’Alliance Fleuve Congo #AFC, s’adresse à la Nation. “Nous irons jusqu’à Kinshasa” dit-il . pic.twitter.com/1if7GrN6lV

— Steve Wembi (@wembi_steve) December 31, 2023

Ni ubwa mbere Bisimwa na Nangaa bagaragaye bari kumwe na Gen Sultan Makenga uyobora umutwe wa gisirikare wa M23.

Hari  video  yabanje gusohoka iberekana bahagaze ahantu hari amasaka, barinzwe n’abarwanyi ba M23.

Ibi byose bibaye hashize igihe gito umunyapolitiki Corneille Nangaa atangaje ko yafatanyije na Bertrand Bisimwa bashinga umutwe wa politiki witwa Alliance Fleuve Congo( AFC) ufite ishami rya gisirikare.

Icyo gihe yabitangarije muri Kenya imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga.

Ibyo byakuruye umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Nairobi, ndetse ubutegetsi bwa DRC busaba Kenya ko yafata abo bantu ikabashyikiriza ubutabera.

Perezida Ruto ubwe yabwiye ab’i Kinshasa ko muri Kenya harangwa n’ubwisanzure, ko buri wese avuga ikimuri ku mutima kandi ko Polisi idashobora guta muri yombi umuntu ngo ni uko yatangaje ko ashinze ishyaka.

William Ruto yavuze ko mbere yo gufata uwo ari we wese habanza kurebwa niba ibyo yakoze ‘koko’ bigize icyaha.

Ku byerekeye guhura kwa Bisimwa, Nangaa na Makenga, twakwibutsa abasomyi ko icyicaro cy’ishyaka  Alliance Fleuve Congo kiri mu Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

TAGGED:BisimwafeaturedIngaboMakengaNangaaUmutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Ujya ‘Kwa Yezu Nyirimpuhwe’ Ugiye Gushyirwamo Kaburimbo
Next Article Tanzania: Bishe Abana Barindwi Babaziza Kubiba Inkoko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?