Nyuma Y’u Rwanda, Indi Nkunga Y’Amahanga Yageze Muri Gaza

Amakamyo 20 yari amaze iminsi ategeje kwemererwa kuva mu Misiri ngo ashyire imfashanyo abahunze Palestine yatangiye kugera yo. Ni igikorwa kizacungwa n’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi.

Ku rundi ruhande, iyi nkunga biravugwa ko ari agatonyanga mu Nyanja kubera ko ibiribwa n’imiti ndetse n’amazi bigenewe abahunze Gaza ari bike urebye umubare w’ababikeneye.

Kugeza ubu abaturage barenga miliyoni nibo bahunze Gaza batinya guhitanwa n’ibisasu Israel iri kurasa yo igamije guca intege abarwanyi ba Hamas mbere y’uko itangiza ibitero byo ku butaka.

Ikindi ni uko Israel yavuze ko itareka ngo ayo makamyo yinjire mu nkambi z’impunzi z’Abanyapalestine hatabayeho kuyasaka kuko ngo ashobora kwinjizamo ibindi bitari ibyo UN, Israel, Amerika na Misiri bemeranyijeho.

- Advertisement -
Israel ivuga ko izagenzura niba aya makamyo adakoreshwa na Hamas

Israel ivuga ko idashaka ko Hamas yakwitwaza iby’izo nkunga ikinjiza intwaro muri ziriya nkambi.

Ibindi bivugwa muri kiriya gice cy’isi ni uko hari umuyobozi mukuru muri Hamas waraye ugiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran ngo bareba uko imikoranire mu kurwanya Israel yanozwa.

Mu gihe ububanyi n’amahanga bwa Hamas bukomeje kwiyegereza Iran, mu Mujyaruguru ya Israel, Hezbollah nayo ni uko.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko Hezbollah niramuka yinjiye mu ntambara na Israel izaba ikoze ikosa riruta ayandi yakoze kuva yashingwa.

Uyu mugabo aravuga ibi mu gihe hashize amasaha make ingabo ze zirwanira mu kirere zirashe ku bibuga by’indege bibiri byo mu Murwa mukuru wa Syria, Damascus.

Tugarutse ku biri kubera muri Gaza, imiryango itabara imbabare iravuga ko abagore bahunze imirwano hagati ya Hamas na Israel bagowe cyane.

Bivugwa ko hari abagore 50.000 batwite bafite ibibazo byo gusuzimisha inda, kubona ibiribwa bizima bibaha amaraso bo n’abo batwite ndetse ngo abari hafi kubyara bo bateye agahinda cyane kubera ko bitoroshye kubona aho umubyeyi abyarira adahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira, hari abana 180  bo muri Palestine bavutse imburagihe.

Kubera ko ibitaro umunani by’icyitegererezo byakoreraga muri iki gice byafunze, abo bana bari mu kaga ko kwitaba Imana kubera ko nta byuma bibashyushya bafite kandi n’ibitanga umwuka wa Oxygen bikaba byarahagaze gukora.

Israel yo ivuga ko mu bitero byayo nta musivili igamije kugirira nabi, ko abo igambiriye ari abarwanyi ba  Hamas kandi ko izabageraho uko bizagenda kose.

U Rwanda Rwoherereje Palestine Imfashanyo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version