U Rwanda Rwoherereje Palestine Imfashanyo

Perezida Paul Kagame yahorereje  abaturage ba Palestine bahunze Gaza inkunga igizwe n’ibiribwa, imiti n’amazi. Ni inkunga yo kubagoboka mu bibazo barimo nyuma yo guhunga ibitero by’indege za Israel ziri kwihimura kuri Hamas.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi rivuga ko impunzi zo muri Palestine zahunze Gaza zirenga miliyoni mu gihe kigiye kurenga ibyumweru bibiri.

Indege y’u Rwanda itwara imizigo ya Rwandair Cargo niyo yajyanye iriya mfashanyo iyigusha ku kibuga cy’indege cy’ubwami bwa Jordania.

Yakiriwe n’abakozi b’Ikigo cy’abagiraneza bo muri ubu bwami kitwa Jordanian Hashemite Charitable Organization (JHCO).

- Advertisement -

Kuri X, ubuyobozi bw’uyu Muryango bwanditse buti: “ Twakiriye inkunga y’abagiraneza bo mu Rwanda igenewe abaturage bahunze Gaza. Igizwe n’amata n’ibindi biribwa.”

Ibyo biribwa cyangwa ibinyobwa bigizwe na toni 10 z’ifu ivanze y’ibinyampeke ya Nootri, ikaba igizwe na soya, ingano n’ifu y’amata.

NOOTRI ni ifu ikorwa n’uruganda nyarwanda rukora ibiribwa cyangwa ibinyobwa bikize ku ntungamubiri zitandukanye.

Nyuma y’ibitero umusubizo Israel yagabye kuri Gaza, ubu iki gice cy’isi nta mazi gifite, nta biribwa n’imiti ni mike cyane.

Abana n’abagore cyane cyane abatwite nibo bahuye n’akaga kurusha abandi, bakaba bagomba gutabarwa uko bishoboka kose.

Hagati aho amakuru Taarifa ifite avuga ko mu minsi mike iri imbere, Perezida Kagame azasura ubwami bwa Arabie Saoudite kugira ngo aganire n’ibihugu by’Abarabu ku bibazo biri ku isi harimo n’intambara hagati ya Israel na Hamas.

Icyo gihe kandi azaba yitabiriye Inama Mpuzamahanga yitwa Future Investment Initiative Business Conference izaba ibaye ku nshuro ya karindwi.

Izaba hagati y’italiki ya 24 n’italiki ya 25, Ukuboza, 2023.

Ubwo indege yari igeze ku kibuga cy’indege cya Amman
U Rwanda rwahaye Palestine ifu ikize ku byubaka umubiri
Rwabahaye toni 10 z’ibiribwa n’amata yo kwita ku bana n’abagore batwite
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version